Uwari Umugabo wa Bijoux yagarutse ku cyatumye batandukana

Umuhanzi Lionel Sentore wavuzweho gutandukana na Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri Filime y’uruhererekane ya Bamenya, nyuma yo kumarana igihe gito basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, ku nshuro ya mbere yavuye imuzi icyatumye ibyari ukubana akaramata bishyirwaho akadomo bidateye kabiri.

Mu ntangiro za 2020, umuhanzi Lionel Sentore usanzwe uba ku Mugabane w’u Burayi na Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Cinema Nyarwanda, bakoze ubukwe, basezerana imbere y’Itorero, mu birori binogeye ijisho byanatashywe n’ibyamamare mu Rwanda byiganjemo abazwi mu Ruganda rwa Cinema.

Gusa, nyuma byaje kuvugwa ko batandukanye ariko bombi birinda kugira icyo babitangazaho mu Itangazamakuru, ariko abari bazi ibyabo, bahamyaga ko iyo nkuru ari impamo.

Kuri iyi nshuro, uyu muhanzi yavuye imuzi iby’aya makuru, ahamya ko yatandukanye na Bijoux bari basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Aganira na YouTube Channel ya Isimbi TV, Sentore yagize ati:“Ibyabaye byarabaye, ubu mfite ubuzima bwanjye […] icyabaye ni uko tutumvikanye.”

Umunyamakuru yahise amubaza icyatumye batandukana nyuma y’igihe gito bakoze ubukwe nta n’icyumweru cyari gishize, asubiza agira ati:“Kutumvikana n’umuntu haba hakubiyemo ibintu byinshi, ntabwo najya muri byinshi…ntimwabonye amafoto? Twakoze ubukwe, ubukwe burangiye ntitwakumvikana, ibyanjye na we birarangira. Ubu afite ubuzima bwe nanjye mfite ubwanjye.”

Yemera ko nyuma y’ubukwe babanye igihe gito, anagaruka ku byagiye bivugwa biri mu byatumye batandukana birimo kuba yarasanze atwite inda itari iye, ndetse umugore na we agasanga uyu muhanzi adafite ibyangombwa byari gutuma abasha kumusanga i Burayi kandi ngo byari mu ntego zo kugira ngo basezerane.

Ati: Ahubwo naje gusanga yarabyaye si ibyo gutwita gusa […] none se ajya kuvuga ngo nta mpapuro mfite, iyo nje nca mu bwato, nca mu mazi nca hehe?

Sentore avuga ko we adashobora kuvuga nabi uyu mugore bari basezeranye kabone n’ubwo we yamuvuga nabi.

Uyu muhanzi avuga ko aticuza ibi byamubayeho kuko yizera ko ibintu byose yaba ibyiza n’ibibi, bibaho kubera impamvu n’igeno ry’Imana.

Amafoto y’ibihe bitazibagirana byaranze Ubukwe bw’aba bombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *