“Nigeze kugerageza kunywa Ikiyobyabwenge cya Mugo” – Bulldog

Ndayishimiye Malick Bertrand wamamaye muri Muzika nka Bulldogg yemeye ko yagerageje gukoresha Ikiyobyabwenge cya “Mugo” akaba yarakiretse bitewe n’ibyo cyamukoresheje akagarika byihutirwa.

Ibi uyu Muraperi  yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na DonPodcast gica kuri Shene ya Youtube kiyobowe na Badrama afantanyije na Rafiki , aho yari abajijwe nimba yarigeze akoresha Ibiyobyabwenge akabyemera atazuyaje.

Bulldog yagize ati “Icya mbere nakubwira buriya haba harimo Imana, niyo iba yarakurinze izo nzira, ariko nanone buriya inshuti ni ikintu cy’ingenzi. Nari mfite inshuti zizi ingaruka zabyo bambwira ko biriya bintu atari byiza.”

Uyu muraperi akomeza avuga ko imyaka yarimo nk’umusore ukiri muto atabyemeye agahitamo kubigerageza

Ati “Ntabeshye nigeze kugerageza rimwe, ariko ibyo byankoresheje ntashobora kuvuga byatumye mvuga ko byazanteranya n’abantu bikanyicira inzira ya muzika, mpita mbyanga burundu.”

Bulldog yavuze ko iki kiyobyabwenge yakigerageje muri 2010 bimugiraho igaruka ahita agihagarika.

Akagira inama umuntu wese ushaka kugerageza “Mugo” yabireka kuko iyo ubigerageje ikugira imbata y’ibiyobyawenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *