Rwanda: Inflation ku Isoko igeze kuri 20,7%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 20,7% muri Mutarama 2023, ugereranyije na Mutarama 2022.

Ni ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, ari nabyo bikoreshwa mu iteganyamibare ry’ubukungu mu Rwanda.

Iyi mibare yazamutse ku ijanisha ridakabije, ugereranyije n’uko mu Ukuboza 2022 byiyongereyeho 21,6%.

NISR yakomeje igira iti “Mu kwezi kwa Mutarama 2023, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,3%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12,6%.”

Ni ibiciro byazamutse cyane bitewe n’ingaruka zifitanye isano n’izahuka ry’ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19, n’ingaruka zishamikiye ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine.

Ibyo bikiyongeraho umusaruro w’ubuhinzi utarakunze kuba mwiza, kubera imihindagurikire y’ibihe.

NISR yakomeje iti “Iyo ugereranyije Mutarama 2023 na Mutarama 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 15,2%.”

“Iyo ugereranyije Mutarama 2023 n’Ukuboza 2022, usanga ibiciro byariyongereyeho 1,3%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,7%.

Urebye mu byaro, muri Mutarama 2023 ibiciro byiyongereyeho 38,8% ugereranyije na Mutarama 2022. Ibiciro mu Ukuboza 2022 byari byiyongereyeho 39,2%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Mutarama 2023, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 64,8% n’ibiciro by’inzu, amazi, n’amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 15%.

Iyo ugereranyije Mutarama 2023 n’Ukuboza 2022 ibiciro byiyongereyeho 2,6%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana aheruka gutanga icyizere ko ibiciro ku masoko mu Rwanda byatangiye kumanuka, bitandukanye n’umwaka ushize warangiye bizamutseho 13,9%.

Yabigarutseho ku wa Gatatu ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, umushinga w’ivururwa ry’ingengo y’imari, yongereweho miliyari 106,4 Frw ikagera kuri miliyari 4764,8 Frw.

Minisitiri Ndagijimana yagarutse ku biciro ku masoko byazamutse ku gipimo cya 21,6% mu Ukuboza 2022 ugereranyije na 21,7% mu Ugushyingo 2022.

Ni ibibazo byakomeje n’ingaruka za COVID-19 n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, bihurirana n’uko urwego rw’ubuhinzi rwagize umusaruro muke bitewe n’igihembwe cy’ihinga cya 2022A kitagenze neza, kubera ibura ry’imvura mu bice bimwe bw’igihugu.

Dr Ndagijimana yagize ati

“Impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro ku masoko hagati ya Mutarama – Ukuboza 2022 yageze ku gipimo cya 13,9%, icyakora ibimenyetso bigaragaza ko ibiciro bitangiye kugabanuka ku masoko yacu byatangiye kugaragara guhera mu mpera za 2022.”

“Ibicuruzwa bimwe nk’umuceri, ibishyimbo, inyanya, amavuta yo guteka, byatangiye kumanuka. Twizeye ko iki gihembwe cy’ihinga cya 2023A na cyo kizagira uruhare mu kugabanya ibiciro ku masoko, by’ibiribwa.”

Igipimo fatizo cy’izamuka ry’ibiciro mu Rwanda kibarirwa kuri 5%, naho icyo hejuru cyane ni 8%.

Intangiriro z’uyu mwaka zitandukanye n’iz’umwaka ushize, kuko na mbere y’uko intambara yo muri Ukraine itangira, byagaragaraga ko ibiciro bizamuka cyane.

Byatumye Inama ngarukagihembwe ya Komite ya Politiki y’Ifaranga yateranye ku wa 15 Gashyantare 2022, itangaza ko isesengura ryerekanye ko ibiciro by’ibicuruzwa fatizo birimo kuzamuka cyane ku masoko mpuzamahanga, bitewe n’izahuka ry’ubukungu ku Isi.

Byatumye Banki Nkuru z’ibihugu zitekereza gukaza ingamba za politiki y’ifaranga mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro rusange ku isoko.

Yemeje ko mu mu Rwanda hateganyijwe ko igipimo mpuzandengo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko, kizaba hejuru y’igipimo fatizo cya 5% Banki Nkuru igenderaho ndetse kikaba cyajya hejuru y’urubibi ntarengwa rwa 8% mu mpera z’umwaka.

Byatumye BNR itangaza ko inyungu yayo yari isanzwe iri kuri 4.5% yazamutse igera kuri 5%, bitewe n’igipimo mpuzandengo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko.

Kuri ubu igipimo fatizo cyayo kigeze kuri 6.5%. Ni ibyemezo biba bishishikariza abantu kuzigama amnafaranga aho kuyasohora, kuko ari byo bituma ibiciro bizamuka.

Ni ibyemezo kandi byakomeje kugenda byunganirwa n’ingamba zirimo gutanga Nkunganire ku bintu by’ingenzi nk’ibikomoka kuri peteroli byari bihenze cyane, ndetse n’inyongeramusaruro.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda biheruka kumanuka.

Ku wa 31 Mutarama 2023, Urwengo Ngenzuramikorere rwatangaje ko mu mezi abiri ari imbere, lisansi iva ku 1580 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1544 naho mazutu litiro iva ku 1587 Frw, ishyirwa kuri 1,562 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *