Banki nkuru y’u Rwanda yongeye kuburira abakomeje kwishora mu bucuruzi buzwi nka Crypto-Assets

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yagiriye inama abantu bose kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (Crypto-Assets), ibibutsa ko birimo ingorane nyinshi.

Ibi bikorwa by’ubucuruzi bikorwa n’abantu ku giti cyabo n’ibigo bifite ubuzima gatozi birimo kwiyongera no mu Rwanda kandi abantu benshi barabyitabira kubera ko bibasezeranya inyungu z’umurengera.

BNR yavuze ko ibyo bikorwa by’ubucuruzi birimo ingorane nyinshi, aho ubyishoyemo nta mategeko amurengera ahari. Kuri iyi ngingo, BNR isobanura ko ibikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika bikorwa mu buryo bwinshi kandi nta mategeko ahari abigenga.

Kubera izo mpamvu, abaguzi n’abashoramari bo muri ibyo bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika nta rwego rurengera inyungu n’umutekano w’ibyabo nk’uko bikorerwa abaguzi ba serivisi z’imari zigengwa n’amategeko.

Ibi bikorwa kandi birimo ubujura n’ingorane zo guhomba. BNR ivuga ko bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika bigaragaramo ubwambuzi bushukana nk’uko byagaragaye mu Rwanda, bisezeranya ababigana inyungu z’umurengera.

Bamwe muri ba nyiri ibyo bikorwa cyangwa abafata serivisi zijyanye n’ibyo bikorwa bagiye baburirwa irengero nyuma yo gushuka no kwambura rubanda.

Ubu bucuruzi kandi burangwa no guhindagurika gukabije kw’ibiciro, kuko nta gaciro ndangabukungu fatizo iyo mitungo igira. Iryo hindagurika mu gaciro ryongerera abashoramari n’ibigo by’imari bibikora ingorane zo guhomba ziri ku kigero cyo hejuru.

Banki Nkuru y’u Rwanda yatanze urugero rw’aho igiciro ku isoko ry’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika cyagabanyutse kiva kuri miliyari ibihumbi bitatu by’amadolari ya Amerika mu 2021 kigera kuri miliyari igihumbi ikimwe hagati mu 2022.

Ubu bucuruzi kandi burangwa no kudakorera mu mucyo. BNR ivuga ko kubera ko ibi bikorwa bidakorerwa mu mucyo kandi byifashishwa mu guhererekanya amafaranga hagati y’abantu babarizwa mu bihugu bitandukanye, ibyo bitera ibyago byinshi byo gukwirakwiza ibikorwa by’iyezandonke kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku budakemwa no kwangirika kw’isura y’igihugu n’urwego rw’imari by’umwihariko.

BNR yasabye abantu bose kwita ku ngorane n’ingaruka ziri muri ubu bucuruzi no kwirinda gukomeza kugwa mu mutego w’ishoramari rijyanye n’ibikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika.

Harimo kwamamaza iyo mitungo, kuyigura, kuyigurisha cyangwa kuyemera mu bikorwa byo kwishyurana kugeza igihe amategeko abigenga azashyirirwaho.

BNR yibukije ko “Umuguzi cyangwa umushoramari uwo ari we wese ugira uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika nta tegeko na rimwe cyangwa urwego rubifitiye ububasha bimurengera mu Rwanda”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *