Ni irihe banga u Rwanda rwakoresheje mu guhangana n’Indwara z’Ibyorezo

Abakora mu bijyanye n’ubuzima bavuga ko kuba u Rwanda kuri ubu rufite ibitaro byihariye byakira abarwayi barwaye indwara z’ibyorezo byubatse mu Karere ka Bugesera, ari intambwe ikomeye yatewe mu kubaka ubudahangarwa mu rwego rw’ubuzima.

Uretse ibyorezo u Rwanda rukaba rushyira imbaraga mu gukumira izindi ndwara ndetse no kuzivura, ibyo bikajyana no kongera umubare w’abakozi bakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, niho hari igice cy’ibitaro bya Nyamata gifite umwihariko wo kwakira abantu barwaye indwara z’ibyorezo zirimo Covid 19, Ebola n’izindi zakwaduka.

Ibi bitaro bizwi nka Mobile Field Hospital, ni ukuvuga ibitaro bishobora kwimukanwa byubatse ku buso bwa Hegitari 1 irenga, mu gihe ibitaro byose bya Nyamata byubatse kuri Hegitari 8.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata, Dr.Rutagengwa William avuga byafashe igihe gito mu kubaka ibyo bitaro.

Ni ibitaro byuzuye mu ntangiriro z’umwaka wa wa 2021, kuri ubu bikaba bifite ibitanda bigera kuri 90 birimo 30 byakira abantu barembye cyane.

Ibyo byatumye abarwayi ba Covid 19 barembye bakomeza kuvururirwa muri ibyo bitaro.

Dr.Rutagengwa William avuga ko uretse kuvura indwara z’icyorezo umurwayi yaba afite, ashobora no kwitabwaho ku kindi kibazo cy’ubuzima yagira.

Dr.Rutagengwa William avuga ko kubaka ibitaro nk’ibi ari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kubaka ubudahangarwa mu rwego rw’ubuvuzi.

Uretse indwara z’ibyorezo Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kwita ku bafite indwara zindi zandura ndetse n’indwara zitandura.

Minisiteri y’ubuzima ivuga kandi ko gukumira indwara no kuzivura mu gihe zagaragaye, bigomba kujyana no kongera umubare w’abakozi bo kwa muganga ndetse n’ibikoresho ndetse no gukomeza kwigisha abaturage kumva akamaro ko kugira ubushingizi bw’ubuzima bubafasha mu gihe barwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *