Rwanda: Abafite Inganda banyuzwe no kuba Leta yarabagabanyirije ikiguzi cy’Amashanyarazi

Bamwe mu banyenganda bavuga ko kuba hari ibyo leta yigomwa nko kubasonera imwe mu misoro, kubagabanyiriza ibiciro by’amashanyarazi n’ibindi, biri mu bibafasha kongera umusaruro w’ibikorerwa mu nganda bikanazamura ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.

Kuri ubu bimaze kwikuba inshuro hafi 2 mu myaka 3 ishize.

Mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, hamaze kugwira inganda nyinshi zikora ibintu binyuranye harimo n’ibijya mu mahanga, ni nako kandi no mu tundi turere hakomeza kubakwa ibyanya by’inganda zinatanga imirimo ku batari bake.

Imibare ya minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yerekana ko mu mwaka ushize ibikorewa mu nganda byoherezwa hanze cyane cyane muri Afurika byari bifite agaciro ka miliyari 112 z’amadolari avuye kuri miliyari 64 zinjijwe n’ibyoherejwe mu mwaka wa 2020.

Abanyenganda bashimangira ko kuba leta igira icyo yigomwa kugirango inganda zitere imbere, ari imwe mu mpamvu zituma umusaruro utangwa n’uru rwego urushaho kuzamuka.

Umwanzuro wa mbere w’inama y’igihugu y’umushyikirano yateranye mu Ukuboza muri 2016, hateganywa ko igihugu kigomba gushyira imbaraga mu rugendo rwo kwigira.

Ingengo y’imari ni kimwe mu bipimirwaho uru rugendo aho mu mwaka wa 2018/2019 yari miliyari ibihumbi 2.585.1, muri 2019/2020 ingengo y’imari yageze kuri miliyari ibihumbi 3.017, mu mwaka wa 2020/2021 yari miliyari ibihumbi 3.464.7, muri 2021/2022 yabaye miliyari ibihumbi 4.440.5, mu gihe muri uyu mwaka wa 2022/2023 hatowe ingengo y’imari ingana na miliyari ibihumbi 4.764.8 z’amafaranga y’u Rwanda aho hejuru ya 80% ari amafaranga aturuka imbere mu gihugu.

Umwaka ushize kandi umutungo w’urwego rw’imari wazamutse ku gipimo cya 17.7%.

Umutungo w’urwego rw’amabanki wiyongereyeho 18.3% mu gihe uw’urw’ubwishingizi nawo wiyongereye ku mpuzandengo ya 17%.

Umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda, (ASSAR) Alex Bahizi avuga ko iri zamuka mu bukungu naryo ari indi ntambwe iganisha ku kwigira k’u Rwanda.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko ubwiyongere bw’abaturage buri ku gipimo cya 2.5% buri mwaka, bikaba bisaba imbaraga zisumbuyeho mu kongera umusaruro w’ibiribwa, ibikorerwa mu nganda no guhanga imirimo kugirango abaturage bazabashe kugira ubuzima buteye imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *