Muri Senegal hadutse Icyorezo cy’Uburondwe cyandurira no mu Matembabuzi

Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Senegal, yatangaje ko muri iki gihugu hadutse icyorezo gikomoka ku Burondwe, inavuga ko abantu bashobora kucyanduzanya binyuze mu matembabuzi.

Iyi Minisiteri yatangaje ko iyi  indwara iterwa n’agakoko ka virusi ihagarika imikorere ya bimwe mu bice by’ingenzi byo mu mubiri.

Iyi ndwara yitwa Crimean-Congo haemorrhagic fever (CCHF), yagaragaye bwa mbere muri iki gihugu taliki ya 21 Mata, mu ivuriro ry’ahitwa Guediawaye mu bitaro byitwa Dalal Jammy.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ritangaza ko iyo ndwara ituruka ku burondwe ariko abantu bakaba bashobora kuyanduzanya hagati yabo mu gihe habayeho guhana amaraso, cyangwa bagahuza amatembabuzi mu mibiri yabo.

Ibimenyetso by’umuntu wanduye iyi ndwara igaragara cyane muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati birimo kugira umuriro, kubabara umubiri, kuzengerezwa no kuruka.

Ibi bishobora gutuma bimwe mu bice by’ingenzi mu mubiri binanirwa gukora, bityo bigahitana uwayanduye.

Iyi  ndwara yagaragaye bwa mbere muri Cremea mu 1944.

Uwayanduye agira umuriro mwinshi, ndetse akavira mu nda ndetse akaruka ndetse akababara imikaya.

Mwaka w’i 2003 mu gihugu cya Mauritania handuye abantu 35 yica 6 muri bo, muri Afurika y’Epfo 2021 yanduye abantu 17 hapfamo batanu.

Byatangajwe ko kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 29 umuntu umwe ariwe umaze guhitanwa n’icyorezo muri Senegal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *