Itsinda rya Juda Muzik ryatandukanye

Ishimwe Prince ukoresha izina rya Darest mu muziki, yatangaje ko yamaze gutandukana na mugenzi we Mbaraga Junior Alex ukoresha izina rya Junior bari bahuriye mu itsinda ry’umuziki rya Juda Muzik.

Iri tsinda rya Juda Muzik ryiyongereye ku yandi arimo Urban boys, just Family, Dream boys nandi, … atakibarizwa mu ruhando rwa muzika nyarwanda nyuma y’aho Darest asezeye.

Ni itangazo Ishimwe Prince uzwi nka Darest yashyize hanze avuga ko ababajwe no kuva mu itsinda rya Juda Muzik yabanagamo na mugenzi we Junior.

Ntabwo Darest yigeze atangaza impamvu yavuye muri iri tsinda, gusa yafashe icyemezo cyo gukora umuziki ku giti cye.

Ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza ko ari umuhanzi wigenga, kandi bigaragara ko yamaze kubona inzu izajya imufasha mu muziki ya ‘Eey D Ent.

Itsinda rya Juda Muzik ryari rimaze iminsi mike ryizihije imyaka 5 rimaze ndetse ryari ryatangaje umushinga w’indirimbo eshanu bise Five Blessings Of Juda.

Aba basore bamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo Ntuzarira, Merci, Iminsi, Too Much, Burundu n’izindi…

Darest yasezeye muri Juda Muzik

 

Junior na Darest bari bagize itsinda rya Juda Muzik

 

Darest yatangarije Abanyamakuru ko atakibarizwa muri Juda Muzik.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *