Handball: U Rwanda rwegukanye Irushanwa rya IHF ryaberaga muri Tanzaniya

Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17 yegukanye igikombe cy’irushanwa IHF 2023 ryaberaga muri Tanzaniya.

Yegukanye igikombe nyuma y’umukino yatsinzemo u Burundi ibitego 38-13.

Aha hari mu mikino y’Akarere ka gatanu muri Handball yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023 muri Tanzania.

Iyi imikino yatangiye gukinwa ku wa Kabiri tariki 25 Mata 2023 aho u Rwanda rwatangiye rutsinda runyagiye ikipe y’igihugu ya Djibouti.

Abanyarwandakazi ntabwo bahagarikiye aho kuko mu itsinda rya mbere bari barimo hamwe na Tanzania yakiriye irushanwa, na Sudani y’Amajyepfo, imikino yose uko ari itatu bakinnye bayitsinze banashyiramo ikinyuranyo cy’ibitego byinshi.

Gufata umwanya wa mbere mu itsinda rya mbere byatumye muri 1/2 baragombaga guhura n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia yari yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri.

Uyu mukino wakinwe ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 Abanyarwandakazi batsinze Ethiopia ku bitego 46-06 bibahesha itike yo gukina umukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru ubahuza n’u Burundi.

U Burundi bwari bwayoboye itsinda rya kabiri muri 1/2 busezerera Sudani y’Amajyepfo.

Uyu mukino wa nyuma ntabwo wagoye u Rwanda rwagaragaje ko rwari hejuru y’amakipe yari yitabiriye irushanwa kuko igice cya mbere cyarangiye rufite ibitego 22-06.

Mu gice cya kabiri ntacyahindutse, kuko Abanyarwandakazi batsinzemo ibitego 16 u Burundi butsinda 07 umukino muri rusange urangira u Rwanda rutsinze ibitego 38-13 rwegukana n’igikombe.

Kuba ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabaye iya mbere muri iri rushanwa, yanegukanye umudali, biyihesha itike yo kuzahagararira aka Karere ka gatanu mu mikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yaserukiye Uturere dutandukanye.

Iyi mikino ikaba izatanga itike y’amakipe azahagararira Umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *