Muneza Christopher yatangaje Ibitaramo bizenguruka Umugabane w’u Burayi


image_pdfimage_print

Umuhanzi Muneza Christopher yateguje abakunzi b’umuziki we batuye ku Mugabane w’u Burayi, Ibitaramo agiye gukorera mu bihugu bitandukanye.

Ni ibitaramo bizazenguruka mu bihugu bitandukanye uyu muhanzi yavuze ko azatangira muri Gashyantare akabisoza muri Werurwe 2023.

Yavuze ko yitegura kwerekeza i Burayi aho afite ibitaramo binyuranye, nubwo byose atarama kubyemeza.

Ati “Hari ibyamaze kwemezwa, ariko ntabwo byose birarangira mu minsi iri imbere nzabaha urutonde rw’ibyo nzakorerayo.”

Uyu muhanzi agiye gusubira i Burayi nyuma y’ibitaramo yahakoreye ku wa 31 Ukuboza 2013, icyo yahakoreye ku wa 5 Ugushyingo 2016 ndetse n’icyo yaherukagamo mu 2017.

Christopher witegura kujya gutaramira i Burayi, ni umwe mu bagezweho muri iyi minsi cyane ko ari mu basoje umwaka ushize bahagaze bwuma.

Afite indirimbo zirimo Hashtag, Nibido, Micasa zimaze iminsi ziri mu zigezweho imbere mu gihugu.

Muneza Christopher ni Umuhanzi uza mu b’imbere mu gihugu mu baririmba mu Njyana ya RnB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *