Menya ishingiro ry’iyirukanwa rya Frank Lampard watozaga Everton

Mu masaha make ashize, nibwo Umutoza Frank James Rampard watozaga ikipe ya Everton ikina mu kiciro cya mbere mu Bwongereza (English Primier League) yirukanywe mu kazi ko gutoza iyi kipe.

Ukwirukanwa kwa Lampard kuje nyuma y’uko uyu mutoza yari afite umusaruro mubi muri Shampiyona, aho mu mikino itanu (5) iyi kipe yaherukaga gukina nta manota atatu yigeze irabona. Yatsinzwe imikino ine (4) inganya umwe.

Umwanya wa 19 iri kubarizwaho ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ni umwanya utari ushimishije abafana b’iyi kipe n’ubuyobozi by’umwihariko.

Uyu musaruro nkene, ukaba ariwo washingiweho n’ubuyobozi bwa Everton bahitamo gusazerera uyu mutoza waherukaga gutoza Chelsea mbere y’uko bamuha akazi.

Tariki ya 31 Mutarama 2022, nibwo Everton yari yahaye akazi k’Imyaka 2 n’igice, nyuma y’ukwirukanwa kwa Rafael Benitez.

 Frank Lampard ahambirijwe ari hafi kuzuza Umwaka atoza Everton.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *