Nyanza: Abanyamuryango b’abagore babarizwa muri FPR-Inkotanyi bishimiye ibyagezweho

Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kigoma bishimiye ibyagezweho mu myaka 35 uyu muryango umaze ushinzwe.
Mu muhango wo kwishimira ibyagezweho nk’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, abagore bo mu murenge wa Kigoma bavuga ko babikesheje Perezida Kagame Paul.

Frolence Mukantabana yagize ati:

“Turishimira ibyo twagejejweho na Nyakubahwa Paul Kagame kuko twakoranye nk’abagore tukiteza imbere.”

Mujaweyesu Madeline na we yagize ati:

“FPR-Inkotanyi mu myaka 35 turishimira ubuyobozi bwa Chairman Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko yahaye agaciro umugore.”

Jeanne Umubyeyi, Perezidante w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi avuga ko abagore bagomba gukora cyane bakanaba mutima w’urugo nk’uko icyivugo kibivuga.

Yagize ati “Basigasire ingo kandi bajye mu buyobozi bafatanye n’abandi kubaka igihugu gitekanye kandi cy’amahoro.”

Chairman w’uyu muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Nyanza, akaba n’umuyobozi wako, Ntazinda Erasme avuga ko hari ibyinshi byagezweho ariko hakiri urugendo.

Ati “Abanyamuryango b’akarere ka Nyanza ibyo twagezeho byose dukomeze kubibungabunga tubibyaze umusaruro, hanarebwa icyerekezo kigari cy’igihugu tunashyira hamwe kugira ngo tubashe kuhagera ntawusigaye inyuma.”

Umuryango FPR Inkotanyi urizihiza imyaka 35 ushinzwe abanyamuryango bayo bavuga ko bakomeje ibikorwa biteza imbere abatura Rwanda.

Muri iki gikorwa kandi hanarahijwe abanyamuryango bashya.

Abagore baremeye utishoboye mu rwego rwo gushyigikira umuturage

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, Meya Ntazinda Erasme yasabye abanyamuryango gusigasira ibyagezweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *