Ububanyi n’Amahanga:”Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntabwo ishaka ko amahoro agaruka” – Alain Mukuralinda

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ku munota wa nyuma atitabiriye ibiganiro byari kumuhuza na Perezida Paul Kagame, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko iki gihugu kidashaka ko amahoro agaruka aho yabuze, asaba ko bashyira ubwenge ku gihe kuko intambara izanye igisubizo.

Mu kiganiro cyihariye Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye Ikinyamakuru Umuseke, THEUPDATE yabonye, yavuze ko na bo bamenye amakuru y’uko Congo yanze kwitabira ibiganiro byari biteganyijwe i Doha muri Qatar kuri uyu wa Mbere.

Ati “Natwe amakuru twayamenye, ab’u Rwanda barahageze n’abandi bari batumiwe muri uwo mubonano bari bahari, ku munota wa nyuma Congo ifata icyemezo cyo kujyayo ariko ibyo nta we byagombye gutangaza, cyangwa gutungura.”

Yavuze ko iyo usesenguye imyitwarire ya Congo muri iki kibazo, hari inama zagiye ziba Congo yazitabiriye, na Perezida wabo ahari agashyira umukono ku myanzuro yafashwe ariko Guverinoma ya Congo ntiyishyire mu bikorwa ibyemezo byafashwe.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda (Photo/Archives).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *