“Mugaruke mukemure ibibazo mwasize muteje hagati y’u Rwanda na DR-Congo” – Min Biruta

Spread the love

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko abakoloni bagize uruhare mu gukqta imipaka ihuza ibihugu by’Akarere ariryo zingiro ry’umutekano mucye muri Congo, bityo ko ari bo  bakwiye kubisobanura aho kubyikoreza u Rwanda.

Ibi yabitangaje kuri uyu uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama, 2023 ubwo yasobanuriraga Inteko Rusange y’Abadepite uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere wifashe.

Dr Vincent Biruta yabanje kugaruka ku mubano w’ibihugu nka Uganda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo, byose agaragaza ko wifashe neza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane yatinze cyane kuri Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragara ko ubu umubano wifashe nabi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta ubwo yasobanuraga ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *