Ku myaka 22, Byiringiro Lague yagiye gukina ku Mugabane w’Uburayi bya Kinyamwuga

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Byiringiro Lague yamaze kubona ikipe nshya ya Sandvikens IF yo muri Sweden ho ku mugabane w’ u Burayi, aho biteganijwe ko azakina mu gihe cy’amasezerano y’imyaka ine.

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter, Lague w’imyaka 22 yumvikanye abwira abafana ba Sandvikens IF ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri Suède ko agiye gukinira ikipe yabo, ati “Tuzabonana bidatinze.”

Iyi kipe kandi yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Byiringiro Lague wakiniraga APR FC, inamuha ikaze muri ruhago yo ku mugabane w’u Burayi.

Uyu musore uzerekeza i Burayi mu kwezi gutaha kwa Gashyantare byavuzwe ko yaguzwe Ibihumbi 100 by’Amadorari y’America (100$) ndetse azajya ahembwa Ibihumbi bine ku kwezi (4000$)

Ntabwo ari ubwa mbere Byiringiro Lague agiye kugerageza amahirwe ku mugabane w’u Burayi kuko mu mpeshyi ya 2021 yakoze amageragezwa mu Busuwisi n’u Bufaransa ariko bikarangira adashimwe n’amakipe yaho, yigarukira muri APR FC.

Muri Sweden, Byiringiro Lague agiye gukina mu ikipe imwe na Mukunzi Yannick we umaze imyaka 3 ayibarizwamo, nyuma yo kuyerekezamo mu mpeshyi ya 2019, ubwo yari atijweyo na Rayon Sports ndetse bikarangira asinye amasezerano.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Sandvikens IF yerekanye ko yamaze kwibikaho Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague bombi bakinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Kuri uru rubuga kandi, niho iyi kipe yatangarije ko yamaze kwibikaho uyu rutahizamu.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bakunze kuvugwaho kuzagirira akamaro Amavubi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *