Angola: Mya Annie wabiciye bigacika kuri TikTok yambitswe Impeta n’umugabo w’Imyaka 65 y’Amavuko (Amafoto)

Umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, uzwi ku mazina ya Mya Annie wamamaye kurubuga rwa TikTok yambitswe impeta ya fiyansaye n’umugabo w’imyaka 65 y’amavuko.

Mya Annie ukiri muto, avuga ko uyu mugabo bari bamarenye ukwezi kumwe mu munyenga w’urukundo, akaba yabonye ko ari ngombwa ko bakomezanya ndetse bakaba babana nk’umugore n’umugabo.

Annie ni umwe mu bakobwa binjiza amafaranga menshi kumbuga nkoranyambaga by’umwihariko kurubuga rwa TikTok, abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza icyatumye akundana n’uyu mugabo urumurusha imyaka 43.

Mya Annie ukomoka muri Angola, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru CityBizz, yatangajeko yiyumvishemo uyu mugabo kurusha abasore barenga batatu bose yakundanye nabo.

Uyu mukobwa yahamijeko mu basore bose yakundanye nabo yasanze ibyabo ari ukwinezeza gusa nta rukundo yigeze abasangana.

Yagize ati “Abasore bo muri iyi minsi nta rukundo bagira baba bishakira amafaranga no kwinezeza gusa, ntagahunda bafite yo kubaka, mu kundana ashaka ko muryamana kandi abenshi basigaye bashaka amafaranga ku bagore”

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *