Mu ruzinduko rwa Muzika bakoreye i Bujumbula, Kenny Sol na Dj Brianne bakiranywe akanyamuneza (Amafoto)

Umuhanzi Kenny Sol na Dj Brianne wamamaye mu kuvanga Imiziki, bamaze kugera mu Burundi aho bazakorera Ibitaramo bibiri batumiwemo bizabera i Bujumbura na Gitega.

Aba bombi bahagurutse mu Rwanda ku gica munsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 9 Gashyantare 2023, bakaba bamaze gusesekara mu gihugu cyabaturanyi I Bujumbura.

Kenny Sol ni we muhanzi Nyarwanda uzaririmba mu gitaramo cyiswe Live Concerts – Burundi.

Azafatanya n’abandi bahanzi bagezweho i Burundi barimo Double Jay, Drama T, Alvin Smith, Olg Olegue, Wiz Designer na We love Music.

Dj Brianne niwe mutumirwa mukuru mu bazavangira umuziki abitabiriye iki gitaramo akazafatanya na barimo Dj Israel na Dj Fernando.

Iki gitaramo giteganyijeko taliki ya 10 Gashyantare, kikazabera I Bujumbura ahitwa Miki kuri Avenue du Large naho kuya bukeye bwaho bakore ikindi kizabera Gitega ahitwa Lenox.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *