Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano hagati ya FARDC na M23 yakajije Umurego, abatuye Sake bayabangira Ingata

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Gashyantare 2023, abaturage bo mu Mujyi wa Sake uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, batangaje ko bazindutse bumva Amasasu avugira mu nkengero z’uyu Mujyi bituma batangira guhunga bamwe bagana i Goma abandi bagana i Minova.

Amakuru atangazwa n’abahatuye aravuga ko imirwano yari imaze iminsi ibera mu Turere twa Kingi, Kabati na Karenga, hagati y’Umutwe wa M23 n’ingabo za Leta (FARDC), yasatiriye Umujyi wa Sake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *