Ubutabera: Igihano Gacaca yari yahanishije ‘Micyomyiza’ cyakuweho

Spread the love

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwatesheje agaciro ibyemezo by’inkiko Gacaca zari zarakatiye Micomyiza Jean Paul igifungo cya burundu zimuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihano yagihawe muri 2008 na 2009 ariko cyagombaga kubanza guteshwa agaciro n’urukiko mbere y’uko urubanza rwe rutangira mu mizi.

Inkiko gacaca zo mu mirenge ya Cyarwa-Sumo na Ngoma mu Karere ka Huye zari zakatiye Micomyiza Jean Paul gufungwa ubuzima bwe bwose zimuhamije ibyaha bya jenoside. Ni imanza zaciwe uregwa adahari kuko yabaga mu gihugu cya Swede.

Micomyiza ndetse n’umwunganizi we bari basabye urukiko ko icyo gihano yari yahawe n’inkiko gacaca cyabanza guteshwa agaciro mbere y’uko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi.

Mu iburanisha riherutse kandi Micomyiza n’umwunganira bari basabye ko habaho iburanisha ryibanze kugira ngo hakurweho inzitizi zose zishobora kubangamira urubanza ariko urukiko rubabwira ko bitari ngombwa.

Mu mwaka ushize wa 2022, nibwo Igihugu cya Swede cyohereje mu Rwanda Micomyiza kugira ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside.

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha 3 aribyo: Icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no gusambanya abagore nk’icyaha kibasiye inyoko muntu.

Micomyiza w’imyaka 51 yarezwe ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwabereye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Huye mu cyahoze ari Butare.

Nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, imvugo z’abatangabuhamya zivuga ko Micomyiza yayoboye ubwicanyi bukabije bwabereye kuri Bariyeri zari zashyizweho n’uregwa afatanyije n’Interahamwe nawe akagira Bariyeri yari ayoboye.

Ngo yabaga no mu cyiswe Komite de Crise yahigaga Abatutsi – uregwa we arabihakana.

Urukiko rwavuze ko Urubanza mu Mizi ruzatangira tariki 28 z’Ukwezi gutaha kwa 3. (BBC)

Micomyiza n’Umwunganizi we mu Rukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *