Huye: Prosper Nkomezi agiye guhembura Imitima y’Intama z’Imana

Umuhanzi w’Indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Prosper Nkomezi yatangaje ko agiye gukorera Igitaramo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

Ni ku nshuro ya Kabiri Prosper Nkomezi agiye gutaramira muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Ahaheruka muri Gashyantare 2020 ubwo yari yagiye gufatanya na Israel Mbonyi.

Bikaba ku nshuro ya mbere uyu muramyi agiye kuhakorera igitaramo cye bwite, yacyise “Prosper Nkomezi Live Concert in Huye”.

Ni igitaramo giteganijwe ku wa 12 Gashyantare 2023, mu nzu mberabyombi y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Huye, ahazwi nka Grand Auditorium.

Kwinjira mu gitaramo  ni ukwishyura 3000Frw ku banyeshuri, abandi basanzwe bazishyura 5000 Frw mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 10 Frw.

Uyu muhanzi azafatanya n’abandi baramyi bakomeye barimo Papi Clever na Dorcas ndetse na Christian Irimbere.

Prosper Nkomezi, ni umuhanzi umaze gukora Album ebyiri z’indirimbo zihimbaza Imana. Akunzwe cyane mu ndirimbo nka Urarinzwe, Ibasha Gukora, Nzakomeza ndetse n’izindi zinyuranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *