Mu nzira igana imikorere mishya, Healing Worship Team yahinduye izina inaha ikaze abo mu yandi Matorero


image_pdfimage_print

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Healing Worship rikunzwe na benshi mu Rwanda no mu Karere binyuze mu ndirimbo zirimo “Nguwe neza”, “Icyo wavuze”, “Nta misozi”, “Amba hafi”,”Sinabona amagambo”, n’izindi… ryatangaje ko ryamaze guhindura imikorere n’izina ryitwaga.

Healing Worship Team ni rimwe mu matsinda ari ku gasongoro mu imbere mu gihugu no mu Karere, rikaba rikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Power of Prayer Church i kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Kuri ubu, ryamaze guhindira izina, yitwa “HEALING WORSHIP MINISTRY ” nk’uko umuyobozi w’Indirimbo muri iri tsinda Byiringiro Eric (Kadogo) yabitangarije Itangazamakuru.

Mu itangazo ryashyizwe hanze tariki ya 03 Werurwe 2023 rihamya iby’izina rishya tsinda THEUPDATE yabashije kubonera Kopi,  rigira riti:”Itsinda Healing Worship Team rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri Power of Prayer Church Rwanda ikorera mu Murenge wa Kanombe, riramenyesha impinduka zaryo”.

“Guhera kuri uyu wa 03 Werurwe tuzajya twitwa Minisiteri (Ministry) Healing Worship Ministry ku bw’impamvu zo kwagura umurimo”.

“Bimenyeshejwe Abanyetorero ba Power of Prayer Church, andi Matorero muri rusange ndetse n’Umuryango mugari wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Industry )”.

Ubusanzwe, kugira ngo wemererwe kuba umuririmbyi wa Healing Worship Team, byasabaga ko uba uri umukristo wa Power of Prayer Church, ariko nyuma y’uko bahinduye izina bakaba Minisiteri “Healing Worship Ministry”, bagiye kujya bakira n’abandi baririmbyi bo mu  matorero atandukanye.

Iri tsinda ryanyuzemo abaririmbyi bakomeye barimo Rumenye Etienne wari Perezida waryo, Diane Nyirashimwe wari umuyobozi w’indirimbo basigaye batuye i Mahanga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *