Bwiza yashyize hanze Indirimbo nshya

Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamamaye nka Bwiza uri mu batanga ikizere cy’ahazaza mu Muzika Nyarwanda, yashyize hanze Indirimbi shya yise “Pain Killer” ivuga ku Rukundo.

Pain killer ni Indirimbo igaruka ku muntu wabeshywe Urukundo akaza kubegwa, nyuma akabona undi umwinginga akamusaba kumuha umwanya, akamwereka ibyo atarabona, akanamusaba mahirwe ndetse akanamumara ububare yagize mu Rukundo.

Bwiza yashyize iyi Ndirimbo hanze nyuma y’iyo yakoranye na Juno Kizigenza “Soja”, iyi ikaba imaze Ukwezi igiye hanze, aho imaze kurebwa n’abantu Ibihumbi 713 ku Rubuga Nkoranyambaga rwa YouTube.

Uyu Muhanzikazi ubarizwa muri Label ya KIKAC MUSIC, amaze gushyira hanze Indirimbo zakunzwe na benshi zirimo; Ready, Exchange, Yiwe, Wibeshya yakoranye na Mico the Best, Rumours n’izindi…

Iyi Ndirimbo yakozwe mu buryo bw’Amajwi na Santanasauce, isozwa na Bob Pro, mu gihe Amashusho yayo yayobowe na John Elart wo mu Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *