Mozambique: Kalisa Erneste uzwi nka “Samusure” muri Cinema Nyarwanda yatabaje nyuma yo kugorwa n’Ubuzima

Kalisa Erneste uzwi nka Samusure mu ruhando rwa Cinema mu Rwanda, yatangaje ko agowe n’ubuzima aho ari mu gihugu cya Mozambique nyuma yo kuva mu Rwanda ahunze ibyavuzwe ko ari Amadeni yari abereyemo abantu.

Aka wa mugani Munyarwanda w’Ideni rigukura mu bagabo ukarara rubunda, Kalisa yavuye mu Rwanda yibwira ko ahunze Amadeni, ariko kuri ubu agiye kurugarukamo nyuma yo kurembywa n’ubuzima.

Yavuye mu Rwanda nyuma yo gutangira gukina Filime ye y’Uruhererekane yari izwi nka Makuta, gusa iyi bikaba bivugwa ko ariyo yamusize mu Madeni y’Urutavanaho yamuteye guhunga urwamwibarutse.

Nyuma yo kubona ko aho ari muri Mozambique n’ubundi bitamubujije kubaho nabi nyamara afite Igihugu, Kalisa yigiriye Inama yo kugaruka mu Rwanda.

Mu Magambo ateye ikiniga, Kalisa yavuze ko iby’ubwamamare kuri we ntacyo bikivuze, ahubwo ikiza ari uko yakwerura uburyo akomerewe n’ubuzima, bityo akaba yafashwa akagaruka mu gihugu cyamwibarutse.

Kalisa avuga ko yagiye muri Mozambique yizera kuzajya acyuza Ubukwe bw’Abanyarwanda bahatuye, bityo bikamuhesha Amafaranga yazamufasha kwishyura Umwenda, nyamara ntabwo inzozi zabaye impamo, ahubwo yisanze mu Buzima busharira.

Ati:”Aho kuba byiza nk’uko nabikekaga, nisanze mbona Amafaranga yo kwishyura aho Ncumbitse n’Amafunguro gusa”.

Yunzemo ati:”Abakunzi banjye muri Cinema ndabiseguraho, kuko nabatengushye ngahunga mu gihe nari maze kugezwa imbere y’Ubutabera ku bijyanye n’aya Madeni”.

  • Inshuti uyibona mu byago

Nyuma yo kubona ko Kalisa ageramiwe, Judith Niyonizera wamenyekanye mu ruhando rw’Imyidagaduro mu Rwanda ubwo yakoraga Ubukwe n’Umuhanzi Niyibikora Safi wamenyekanye mu Itsinda rya Urban Boys, yemeye kumwishyurira uyu Mwenda wa Miliyoni 6 z’Amafaranga y’u Rwanda wari watumye agana i Mahanga.

Iki gikorwa cya Niyonizera cyashimwe n’abatari bake bakurikiranye iyi nkuru ya Kalisa, ndetse basaba Kalisa kugaruka mu gihugu.

Bati:”Niyonizera yerekanye Umutima wa Kimuntu. Kalisa n’agaruke mu Rugo, nimba ari uhabwa Imbabazi azihabwe, nimba ari no guhanwa ahanwe ariko areke kurara rubunda”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *