Ruhango: Yahitanywe n’Intongo y’Akabenzi

Mu Murenge wa Byimana mu Kagali ka Mpanda ho mu Karere ka Muhanga haravugwa Inkuru y’akababaro, aho Umusaza wari uzwi nka Valens yitabye Imana nyuma yo kumira Inyama y’Ingurube ikamuniga.

Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye ku wa 15 Ugushyingo 2023, mu Masaha ya saa 19:00 z’Umugoroba.

Valens yatabarutse ubwo yari yerejeke muri Santire, agannye ku Kabari gatekerwamo izi Nyama.

Akihagera, yasabye umwotsi [Mucoma] ko yamuha Inyama, nawe arayimuha nk’uko byari bisanzwe.

Agaruka kuri uru Rupfu, uyu Mucoma yagize ati:”Ageze ku Kabari yansabye Inyama, muha Ikanya arayijomba arayirya. Akimara kuyitamira yaramunize, ngerageza kuyimukiza ariko afatanya Amenyo mbura uko nyikuramo. Niyambaje abari aho ngo tumutabare ariko biba iby’ubusa. Yahise yerekezwa kwa Muganga, gusa ntabwo yarusimbutse”.

Televiziyo BTN dukesha iyi nkuru, ivuga ko Umunyamakuru wayo yageze ahatekerwa izi Nyama zirimo n’iyahitanye Nyakwigendera Valens, bahasanga hari n’izindi zari zirimo gutekwa nka gihamya y’uko yari amaze kutyikura mu zindi.

N’ubwo iyi Nyama ariyo ntandaro y’Urupfu rwa Valens, iperereza ryari rigikomeje ngo hamenyekane nimba nta kindi kibazo cy’Ubuzima yari afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *