Bamwe mu bayoboke ba ADEPR basabye RGB kubafasha gukura Rev Ndayizeye Isaie ku buyobozi bw’iri Torero

Bamwe mu Bakirisito b’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, bandikiye inzego zinyuranye imbere mu gihugu zirimo n’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ngo rubafashe gukura Rev. Pasiteri Ndayizeye Isaie ku buyobozi bw’iri Torero, nyuma yo kumushinja Ibyaha bitandukanye.

Iyi Baruwa ifunguye na THEUPDATE twabashije kubonera Kopi, yandikiwe inzego zirimo n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro).

Muri iyi Baruwa, basaba ko ikifuzo cyabo cyahabwa agaciro kandi kigashyirwa mu bikorwa mu maguru mashya, kuko Ibyaha aregwa bitamwemerera gukomeza kuyobora iri Torero.

Iyi baruwa yanditswe tariki ya 10 Ugushyingo 2023, yandikwa mu izina ry’Abakiritso b’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Intara y’Uburengerazuba.

Rev Ndayizeye yakunze gushyirwa mu majwi n’Abakirisito ahagarariye, bamushinja imikorere idahwitse yinjiza mu Itorero ihabanye n’Imyemerere rigenderaho.

Muri Kanama y’uyu Mwaka byahumiye ku mirari, nyuma y’uko ku  Rurembo rwa Kigali Paruwasi ya Nyarugenge, hagaragaye Umuntu w’Uruhu rwera [Umuzungu] ari ku Ruhimbi afite Ibendera riranga Abatinganyi.

Bamwe mu Bakirisito, batangaje ko ibi byari mu mugambi wo kugirana Amasezerano y’imikoranire, aya yari gukurikirwa no guhabwa Amafaranga atagira ingano.

Kuri iyi ngingo, hari amajwi yagiye hanze avuga ko aya Mafaranga byavugwaga ko agomba gutangwa, Amateraniro yarangiye ntibayahabwe.

Nyuma y’ibi byafashwe nk’ikizira muri iri Torero, Rev Ndayizeye yemeye ko koko iri Bendera ryagaragaye ku Ruhimbi, gusa ibyo kuba byari mu mugambi w’ibivugwa n’Abakirisito atari byo, kuko bari baje guhugura Abaririmbyi ibijyanye no Gusenga, Kuramya no Guhimbaza.

Keke Cheesy wagaragaye azunguza iri Bendera, yasobanuye ko kuba yaragaragaye arizunguza, ntaho byari bihuriye n’Umugambi wo kwamamaza Ubutinganyi.

Ati:”Mu bihugu byacu turamya Imana twifashishije ririya Bendera mwabonye. Gusa, ndasaba Imbabazi abakomerekejwe n’iki gikorwa”.

Umwe mu ba Pasiteri bazwi na benshi imbere mu gihugu, Dr. Antoine Rutayisire, avuga kuri iyi ngingo yagize ati:”Ubusanzwe riri Bendera ryamabara atandukanye risanzwe rikoreshwa mu bintu byinshi, ni uko Abatinganyi baryiyitiriye. Kuba Umuntu yarikoresha ntabwo bisobanuye ko ari Umutinganyi. Abemera Mana dusoma Bibiliya, tuzi ko ariya Mabara ari Ikimenyetso cy’Umukororombya Imana yashyizeho kerekana ko itazongera kurimbuza Isi Umwuzure”.

Yakomeje agira ati:”Ntabwo niyumvisha icyo Abakirisito bashingiraho bavuga ko ririya Bendera ari iry’Abatinganyi kandi tuzi neza ariya Mabara arigize ko yaje nyuma y’uriya Mwuzure wo kubwa Noah. Bityo ushobora gusanga mu by’ukuri n’abarizunguje batari bazi ko mu Rwanda rifite irindi nyito, cyane ko Umuntu wese uzi Amateka y’uko Umukororombya waje atakwirirwa abitindaho”.

Nyuma y’uko iyi Baruwa ishyikirijwe abo ireba, ubuyobozi butandukanye by’umwihariko ubwa RGB ntacyo burabitangazaho.

Ibaruwa isaba gukura Rev. Pasiteri Ndayizeye Isaie ku buyobozi bwa ADEPR

 

Rev. Pasiteri Ndayizeye Isaie yasabiwe gukurwa ku buyobozi bwa ADEPR

 

Keke Cheesy ni umwe mu bagaragaye bazunguza Igitambaro gifite amazina ataravuzweho rumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *