Miss Iradukunda Elsa yifurije Isabukuru y’Amavuko Umugabo We


image_pdfimage_print

Nyuma y’uko kuri uyu wa Kane aba bombi bemeranyije imbere y’amategeko kubana nk’umugabo n’umugore, Ibirori birakomeje.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo Kagame Ishimwe Dieudonné ‘Prince Kid’ yizihaga isabukuru y’Amavuko, yifurijwe ibyiza n’uyu Mugore we.

Mu magambo aryoheye amatwi, Nyampinga w’u Rwanda 2017,  Iradukunda Elsa yifurije isabukuru nziza umugabo we Ishimwe Dieudonne [Prince Kid].

Mu magambo Iradukunda Elsa yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, yagize ati:”Isabukuru nziza nshuti magara, uyu n’undi mwaka w’umugisha, ndakwifuriza ibyiza byinshi Imana izaguhe ibyishimo, umugisha, gutsinda n’urukundo. Ndagukunda cyane.”

Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y’amategeko ejo hashize tariki ya 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Prince Kid na Iradukunda Elsa, kuri uyu wa Kane basezeranye kuzabana Akaramata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *