Kalisa Erneste ‘Samusure’ yagiye gutura Mozambique

Kalisa Erneste wamenyekanye ku mazina nka Samusure, Rurinda, Makuta n’ayandi muri Cinema Nyarwanda, yatangaje ko yabaye ahagaritse ibijyanye n’uyu Mwuga, yerekeza gutura i Maputo muri Mozambique.

Kalisa wavukiye mu Karere ka Rusizi, atangaza ko yageze mu Mujyi wa Kigali mu 1997 ubwo yari yitabiriye Igitaramo Nyakwigendera Lucky Dube yakoreye kuri Sitade Amahoro, aza afite intego yo tuzasubira ku Ivuko agakorera Ubushabitsi muri Kigali.

Yinjiye mu Ruhando rwa Filime ku nshuro ya mbere mu 2003 yinjijwe n’inshuti ze zamuranze aho bashakaga abakinnyi, avuga ko impano yo gufata mu Mutwe ari ikintu cyamufashije muri uyu Mwuga.

Yatangiriye kuri filime yitwa “Nta wumenya aho bwira ageze” yamenyekanye nka “Kanuma” nyuma akurikizaho “Haranira kubaho” izwi nka “Kanyombya”.

Izi Filime ni zo zatumye benshi bamumenya cyane ndetse yakomeje ni zindi zirimo seburikoko, makutu ,mahindu yakinanaga na mukarujanga,………

Uyu mugabo mbere kwerekeza I maputo Samusure yari ageze kure Filime ye y’uruhererekane yise ‘Makuta’ yasize igeze kuri S03 EP 47 aheruka gushyiraho kuri YouTube channel.

Amakuru agera kuri THEUPDATE, aremeza ko atakibarizwa ku Butaka bw’u Rwanda ndetse amaze amezi 6 yerekeje i Maputo, aho bimwe mu bintu byamugoye ari ukumenyera ubuzima no kwiga Ururimi byaho no kubasha guhitamo icyo yazakora.

Agaruka kuri izi mbogamizi yagize ati:“Maze amezi hafi atandatu nibereye ino aha, niho ndi gushakishiriza ubuzima .Yego ni byo habanje kungora ariko rwose namaze kumenyera kuko ururimi rwaho ruri mu byari bigoye.”

Ahamya ko atahagaritse gukora Filime, kuko n’ubu ahari ndetse muri Mozambique yakomeje kuzandika, aho mu minsi iri imbere azazohereza mu Rwanda zigatangira gukinwa.

Uretse iyi Filime ye Makuta azwiho, ni umwe mu bakinnyi bakina muri Filime y’uruhererekane izwi nka Seburikoko inyura kuri Televiziyo y’Igihugu.

Uretse gukina Filime, akora akazi ko mu Bukwe nk’Umushingwabirori (MC), avuga amazina y’Inka, akanaririmbira abageni aho ari i Maputo.

Kalisa Erneste ‘Samusure’ akora akazi ko mu Bukwe nk’Umushingwabirori (MC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *