Kenya: Abakozi bo mu Biro bya Perezida bashyiriweho Umunsi wo kwiyiriza

Abakozi bo mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, bashyiriweho uburyo bwo kwiyiriza ubusa no gusenga buri wa Gatatu w’Icyumweru.

Ikinyamakuru Kenyans dukesha iyi nkuru, kivuga ko n’ubundi iyi gahunda yari yarashyizweho na Perezida William Ruto ubwo yari Visi Perezida, abantu bakagaragaza ko nta gitunguranye cyane ko uyu mukuru w’Igihugu ari umwe mu bakunze kugaragaza indangagaciro zishingiye ku Iyobokamana cyane.

Ni ingingo yavuzweho cyane muri Kenya mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aho abenshi bagaragazaga ko gusenga bikwiriye kuba amahitamo y’umuntu aho kubihatirirwa.

Uwitwa Pauline Njoroge yavuze ko gutuma abakozi ba Leta birizwa ubusa bitemewe ndetse bihabanye kure n’ibyo Itegekonshinga rigena, avuga ko atari ukwiyiriza ubusa ahubwo ari ukubuzwa uburenganzira bwo kurya.

Arwa Erick we yavuze ko “Kwiyiriza ubusa atari itegeko ku mukirisitu. Ntekereza ko impamvu z’ibi zishingiye ku kwimakaza ikinyabupfura. Abayobozi batandukanye bashyiraho imigenzo itandukanye nk’iyi.”

Muri Nzeri 2022 nyuma y’uko Perezida Ruto arahiriye kuyobora Kenya, yatumiye abayobozi b’Amatorero bagera kuri 40 ngo baze kwirukana Amadayimoni mu Biro bye.

Nyuma yagize ati “Nyuma y’ibi ntimugomba kugenda. Hazaba igice cya kabiri ariko kitazaba kimeze nk’iki tuvuyemo. Ndashaka ko mwese muha umugisha aha hantu. Abajya mu mwuka nimuwujyemo ku bw’aha hantu.”

Ikigo cy’ubushakashastsi cyo muri Kenya, Infotrak, mu igenzura cyakoze cyabonye ko bamwe mu Banyakenya bashyigikiye Perezida Ruto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *