Cricket: Umwaka w’Imikino ugiye gutangirana n’Irushanwa ‘Dafabet RCA T10 Women’s Tournament 2023’


image_pdfimage_print

Ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Werurwe, Dafabet yateguye Irushanwa rizitabirwa n’amakipe 5 y’abagore, Irushanwa ryiswe ‘Dafabet RCA T10 Women’s Tournament 2023’.

Amakipe azaryitabira akaba ari asanzwe akina ikiciro cya mbere cya Shampiyona.

Aya akaba ari; WHITE Clouds Cricket Club, SORWATH Cricket Club, INDATWA HAMPSHIRE Cricket Club, CHARITY Cricket Club na GAHANGA QUEEN’S Cricket Club.

Iyi mikino ikazatangira hakinwa imikino itatu, aho White Clouds CC izatangira ikina na Sorwathe guhera saa 09:00, saa 11:30 SORWATH icakirane n’INDATWA HAMPSHIRE, saa 13:45 CHARITY CC ikine na GAHANGA QUEEN’S.

Iyi mikino yose ikaba izabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga.

Agaruka kuri iri rushanwa, Bwana Emmanuel Byirigiro, ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, yagize ati:

Iri rushanwa riryo tugiye guheraho dufungura Umwaka w’imikino. Uretse ibi, rizifashishwa mu gufasha Ikipe y’Igihugu y’Abari n’Abategarugori kwitegura kwerekeza muri Nijeriya, aho izitabira Irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe rya Cricket muri iki gihugu. Aha, biradusaba gutyaza aba bakinnyi kuko ikipe y’Igihugu yacu ariyo isanzwe ifite iri rushanwa igiye kongera kwitabira,Irushanwa yegukanye mu Mwaka ushize.

Bwana Byiringiro yakomeje agira ati:”

Umwaka ushize w’imikino wagenze neza ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda.

Ikipe y’Igihugu y’Abangavu yawubonyemo Itike y’Igikombe cy’Isi, Iipe y’Iguhugu y’Abagore yegukanye Igikombe igikuye muri Nijeriya, mu kandi n’iy’abagabo yabonye Itike yo kuzana ikiciro cya nyuma cy’amajonjora y’Igikombe cy’Isi.

Uretse ibi kandi, binyuze muri uyu mukino, twazamuye ubukungu b’Iguhugu binyuze mu marushanwa mpuzamahanga twakiriye.

Umukino wa Cricket ni umukino utamaze igihe kinini mu Rwanda kuko utararenza Imyaka 25 utangiye kuhakinwa, gusa bitewe n’imbaraga abagiye bayobora Ishyirahamwe ryawo bakoresheje, ni umwe mu mikino imaze kubaka izina imbere mu gihugu ndetse no kugera kuri byinshi kurenza n’imwe mu mikino yakinwe imbere mu gihugu mbere yawo.

Iyo havuzwe umukino wa Cricket mu Rwanda, ntabwo amazina nka Eric Dusingizimana na Uwamahoro Cathia yakibagira, bitewe n’uduhigo two ku rwego rw’Isi aba bombi bakoreye mu Rwanda mu myaka mike ishize.

Aha kandi, ntabwo harenzwa amaso, ko ku bufatanye n’abatanyabikorwa b’iri Shyirahamwe banyuranye, hubatswe Ikibuga kigezweho cy’uyu mukino, Ikibuga kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Uretse kuba kiri mu byiza imbere mu gihugu, nta n’uwashidikanya ko no ku ruhando rw’Afurika ndetse no mu Karere kiri mu bijyanye n’igihe.

Kuri ubu, iri Shyirahamwe riyoborwa na Stephen Musaale, wasimbuye Eddie Balaba Mugarura mu minsi ishize.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *