Menya ikipe ya 3 y’Igihangange i Burayi igiye kwinjira mu mikoranire n’u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’

Tariki ya 01 Werurwe 2023 ubwo yari mu kiganiro n’Itangazamakuru, Perezida Kagame yatangaje ko mu gihe cya vuba u Rwanda rugiye gusinya amasezerano y’imikoranire n’indi kipe ikomeye muri Ruhago ku Mugabane w’u Burayi. Iyi ikazahita iba ikipe ya 3 nyuma ya Arsenal na Paris Saint-Germain. Gusa, ntabwo yigeze atangaza izina ryayo.

Aya masezerano asinywa, akaba agamije kumenyekanisha u Rwanda ndetse n’Ubukerarugendo.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yatangaje ko amasezerano y’imikoranire n’izi kipe ebyiri (2), yafashije u Rwanda kumenyakana ku rwego mpuzamahanga, no kurwinjiriza binyuze muri gahunda y’Ubukerarugendo ya Visit Rwanda.

Ati:

Ku bw’ibyo, mu gihe cya vuba, indi kipe ikomeye muri ruhago i Burayi turasinyana nayo. Buri uko ikipe imwe ivuyeho, dutekereza indi tuzakorana. Ntabwo tubihubukira, tubifatira umwanya. Kandi ntabwo ari ugutakaza amafaranga, kuko biratwungukira.

Mu 2018, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (Rwanda Development Board), binyuze mu kigo kigishamikiyeho cya Rwanda Convention Bureau, batangaje ko ikipe ya Arsenal ibaye iya mbere isinyanye n’u Rwanda amasezerano y’imikoranire. Ibi bikaba byari bigamije kugira u Rwanda igicumbi cy’Ubukerarugendo mu Isi.

Icyo gihe, umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Arsenal, Vinai Venkatesham, kuri uri ushinzwe ibikorwa by’iyi kipe, yatangaje ko Imyenda (Jersey) z’iki kipe zigurishwa buri munsi ku Isi, zikabakaba Miliyoni 35.

Ati:

Igikundiro Arsenal ifitiwe mu Isi, kizagirira akamaro u Rwanda mu kurufasha kumenyekana.

Tuzagerageza gukorana n’u Rwanda binyuze muri iyi gahunda Visit Rwanda, bityo u Rwanda rurusheho kuba Igicumbi cy’Ubukerarugendo mu Isi.

Aha, Visit Rwanda izajya igaragara buri gihe kuri Televiziyo zo muri Sitade yacu ‘Emirates Stadium’ buri uko twakinnye, ibi nabyo bikazarushaho kumenyekanisha u Rwanda, kuki Isi yose iba ikurikiranye imikino ya Shampiyona dukina.

Uretse aha kandi, Visit Rwanda izajya igaragara ku byapa bikoreshwa mu kiganiro n’Itangazamakuru, ndetse no ku Isi hose aho Arsenal ifite uburenganzira bwo kugurisha ibifitanye nayo isano.

Mu 2019, nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwasinyanye kandi amasezerano nk’aya na Paris Saint-Germain, amasezerano yiswe “Premium Partnership”.

Binyuze muri aya masezerano, Paris Saint-Germain yahise ishinga Ishuri ryigisha Ruhago mu Rwanda, iri rikaba riri mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu.

Mu gihe RDB yaramuka idasinyanye amasezerano n’indi kipe yo muri Shampiyona yo mu Bwongereza cyangwa mu Bufaransa, ni hehe handi hashoboka hakwerekezwa amaso?

Amakipe ari kunugwanugwa arimo Real Madrid na FC Barcelona zo muri Shampiyona ya Esipanye, Bayern Munchen yo mu Budage na Juventus na AC Milan zo mu Butaliyani

Real Madrid

Hashingiwe ko ari yo kipe ya mbere ikurikiranwa ku mbuga nkoranyambaga ku Isi nk’uko byagaragajwe n’imibare yo mu 2021 n’i 2022, ndetse n’uyu Mwaka bikaba ariko bimeze. Kongeraho ko ariyo kipe ya mbere ifite ibikombe byinshi ku Isi, ibi biratanga amahirwe ko ari ku zakwerekezwaho amaso.

Ibikombe 94 imaze kwegukana, ni kimwe mu byashingirwaho, u Rwanda ruyerekezaho amaso.

Barcelona

Nk’ikipe ifite ibikombe byinshi mu gihugu cya Esipanye, iyi kipe ibarizwa mu Ntara ya Katalonye, ni imwe mu makipe ifatwa nk’iza mu makipe 3 ya mbere akunzwe ku Isi. Ibi ikaba ibishingira mu gutwara Ibikombe binyuranye yaba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Nk’imwe mu makipe afite abafana benshi mu Isi, kuba yarashinzwe ku mwanya wa mbere nk’ikipe yahize izindi mu kwitwara neza mu myaka ikabakaba 10 ishize n’ikigo cya IFFHS, ibi ni kimwe mu bashingirwaho u Rwanda ruyerekezamo amaso.

N’ubwo zombi zenda kunganya igikundiro mu Isi, ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko FC Barcelona iza imbere ya Real Madrid mu gukundwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA).

Kugeza muri uku Kwezi kwa Gatatu (3) kw’uyu Mwaka, Real Madrid na FC Barcelona bimaze guhura inshuro 3. Izi kipe zombi zimaze gukina umukino umwe muri Shampiyona, umikino umwe y’Igikombe cy’Umwani ndetse n’umwe w’Igikombe kiruta ibindi muri Esipanye, mu gihe tariki ya 05 Mata, zizongera guhangana mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Umwami, mu gihe tariki ya 19 Werurwe 2023, zizahura mu mukino wo kwishyura wa Shampiyona.

Ese u Rwanda, rwaba rugiye kwerekeza amaso muri Esipanye?, ese ruzahitamo FC Barcelona imbere ya Real Madrid iheruka kwegukana Shampiyona n’Igikombee cya UEFA Champions League?, reka tubitege amaso.

Bayern Munich

Uretse kuba ari ikipe ikomeye mu Budage, Bayern Munchen ni imwe mu makipe bidashidikanywaho ko ari igihanganye muri Ruhago y’Isi.

Ibi ikaba ibishingira kuba ari imwe mu makipe 5 amaze kwegukana ibikombe byose bitegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA), ndetse ikaba ari  nayo ifite aka gahigo mu Budage yonyine.

Imaze kandi kwegukana ibikombe 32 bya Shampiyona y’Ubudage, birimo 10 imaze gutwara yikurikiranya kuva mu 2013.

Ifite kandi ibikombe by’Igihug 20 ndetse nibindi binyuranye byo mu Mugabane w’u Burayi no ku Isi, birimo na UEFA Champions Leaguee 6.

Niyo kipe kandi ifatwa nk’ihagarariye umupira w’amaguru mu Budage hashingiwe kubyo yawukozemo.

Ibi bikaba byakurura u Rwanda kuyerekezamo amaso.

Juventus

Iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Turin i Piedmont, ni imwe mu makipe anugwanugwa.

Amateka yakoze mu 1985, kugeza kuri ubu ntabwo arakurwaho, kuko ariyo kipe rukumbi imaze kwegukana ibikombe 5 mpuzamahanga yitabiriye.

Umubare w’abafana ifite uyishyira ku mwanya wa mbere mu Butaliyani ndetse ukayishyira mu makipe afite benshi ku Isi.

Ibikombe 2 bya UEFA Champions League ifite, kuba ariyo kipe yahize izindi muri Shampiyona y’Ubutaliyani mu Myaka 20 ishize no kuba imwe mu makipe ahambaye mu Isi, ibi byatuma yerekezwaho amaso.

Uretse kuba ariyo ikunzwe kurusha izindi mu Butaliyani, inakurikiranwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga ku Isi.

AC Milan

Ibikombe 19 bya Shampiyona y’Ubutaliyani, biyishyira ku mwanya wa 2 mu kugira byinshi muri Shampiyona inyuma ya Juventus.

Iyi kipe abakunzi bayo bise Rossoneri bitewe n’amabara y’Umukara n’Umutuku yambara, niyo kipe ifite ibikombe byinshi bya UEFA Champions Leagues mu Butaliyani, kuko ibitse 7 byose.

Uretse Real Madrid yo muri Esipanye ifite 14, nta yindi iza imbere ya AC Milan mu kwegukana byinhi.

Gusa, urutonde rwashyizwe hanze muri uyu Mwaka w’i 2023, rwerekanye ko itakigaragara ku rutonde rw’amakipe 10 afite abafana benshi ku Isi.

Mu gihe u Rwanda rwaramuka rwongeye kwerekeza amaso muri Shampiyona y’Ubwongereza (Premier League), biravugwa ko amahirwe menshi ari ukugana muri Manchester United, Chelsea cyangwa Liverpool, zombi zigaragara ku rutonde rw’amakipe 10 ya mbere afite abakunzi benshi ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *