Duhugurane: Hatagize igikorwa, 1/2 cy’abatuye Isi bazaba bafite Umubyibuho ukabije mu 2035


image_pdfimage_print

Mu gihe nta cyaba gikozwe, abaturage bagera kuri kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bazaba bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu 2035 nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe rikurikirana ibijyanye n’iki kibazo ku rwego rw’isi.

Mu gihe nta cyaba gikozwe, abaturage bagera kuri kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bazaba bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu 2035 nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe rikurikirana ibijyanye n’iki kibazo ku rwego rw’isi.

Abarenga miliyari enye bazahura n’iki kibazo ndetse imibare izazamuka cyane mu bana nk’uko raporo y’iri shyirahamwe ibivuga.

Ibihugu bikennye byo muri Afurika na Aziya ni byo bizaba biri ku isonga mu kugira ababyibushye cyane.

Iki kibazo kizatuma isi yose itakaza miliyari 4000 z’amadolari mu mu guhangana n’ibibazo bifitanye isano n’umubyibuho ukabije uhereye mu 2035.

Perezida w’iri shyirahamwe, Prof Louise Baur, yavuze ko ibiri muri iyi raporo bigaragaza ko ibihugu bigomba kugira icyo bikorwa bitaba ibyo bikazahura n’ingaruka mu bihe biri imbere.

Ibihugu 10 biteganyijwe ko imibare yabyo izazamuka ni ibyo muri Afurika na Aziya.

Impamvu zishingiye ku kuryacyane ibiribwa byo mu nganda, imyitwarire idakwiye, intege nke mu micungire y’uruhererekane rw’ibiribwa no kwamamaza, inzego z’ubuzima zidafite ibikoresho bihagije byo gutanga serivisi ku bafite umubyibuho ukabije n’ubumenyi buke mu byo kwita ku buzima.

Biteganyijwe ko iyo raporo izashyikirizwa Loni ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *