Abarwaye Diabète mu Bufaransa bari gucuranwa Imiti n’abatayirwaye

Spread the love

Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, ANSM, kuri uyu wa Gatatu cyatangaje ko kigiye gukora ubugenzuzi ku muti wa diabète witwa Ozempic, wamamajwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ko ufasha abakeneye kugabanya ibiro.

Abayobozi mu by’ubuzima bavuga ubwiyongere bw’abawukeneye bwatangiye gutuma abarwayi ba diabète batabasha kuwubona.

Itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara rivuga ko hari amakuru ko abantu batarwaye diabète bakoresha uwo muti bagamije kugabanya ibilo.

Ozempic ni umuti uterwa mu rushinge wamamajwe mu Bufaransa na laboratwari y’Abanya-Danemark yitwa Novo Nordisk kuva mu 2019, ukaba waragombaga gukoreshwa n’uwawandikiwe na muganga gusa mu gihe afite diabète yo mu bwoko bwa kabiri.

Inzego zo muri guverinoma zatangaje ko zizakaza ubugenzuzi hakurikiranwa imibare y’abawuguze n’abawukoresha binyuranyije n’amategeko, n’ingaruka mbi ushobora kubagiraho.

ANSM yatahuye ko hagati y’Ukwakira 2021 n’Ukwakira 2022, abarwayi ibihumbi 600 bafashe imiti barimo ibihumbi 215 bakoresha ubwoko bwa Ozempic.

Abagera ku 2185 byagaragaye ko nta diabète bari barwaye nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe ubwishingizi bw’ubuzima, ni ukuvuga ko abagera kuri 1% bakoresha uwo muti mu buryo budakwiye.

Mu bigize uyu muti harimo ibinyabutabire byitwa semaglutide bituma umubiri w’uwawufashe ukora imisemburo ifasha mu kugenzura isukari mu maraso hakarekurwa ’insulin’ mu gihe ’glucose’ yabaye nyinshi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, bwagaragaje ko abagera kuri ¾ mu bakoresheje uyu muti batakaje 10% by’ibiro byabo.

Uyu muti utuma ibyo umuntu yariye bitava mu gifu vuba bigatuma ubushake bwo kurya bugabanuka. Uwawukoresheje kandi ashobora kugira ibyago byo kurwara urwagashya, kanseri yo mu muhogo n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *