Uko Perezida Kagame abona Umusaruro wa Arsenal muri Shampiyona y’Ubwongereza 2022/23


image_pdfimage_print

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, yagarutse ku musaruro Arsenal iri kubona muri Shampiyona y’Ubwongereza (Premier League) muri uyu Mwaka w’Imikino 2022/23, avuga ko uko iri kwitwara biri kurushaho kuzamura isura y’u Rwanda.

Nk’imwe mu makipe y’Ibigwi muri Shampiyona y’Ubwongereza, uyu Mwaka w’Imikino ukomeje kuyibera Ubuki by’umwihariko muri Shampiyona, aho kuri ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 60, aho irusha amanota 5 Manchester City ifite Igikombe cy’Umwaka w’imikino ushize.

Aya manota yayarushije Manchester City nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu itsinze Everton ibitego 4-0, ikomeza gutera ubwoba City iyikurikiye.

Perzida Kagame umaze Imyaka isaga 30 afana iyi kipe, ubwo yari mu Kiganiro n’Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, agaruka ku musaruro iyi Kipe yihebeye iri gutanga, yagize ati:

Duhagaze neza kuri ubu, ndavuga Arsenal. Gukomeza kwitwara neza bizaduhesha Ibikombe nta gushidikanya. Tekereza uko byaba bimeze uyu Mwaka twegukanye Igikombe cya Shampiyona. Nahita nyarukira kuri Banki gukurayo Amafaranga yo kwishimira Intsinzi.

Nk’ikipe ifitanye amasezerano n’u Rwanda guhera mu 2018, binyuze muri Visit Rwanda, Igihugu cy’u Rwanda kigaragara ku myambaro yambarwa n’abakinnyi ba Arsenal n’abatoza, muri Sitade mu gihe cy’imikino ndetse n’ibindi bikorwa byo kuri Sitade ya Arsenal, Emirates Sitadium. Ibi bikaba bikomeza kwamamaza isura y’u Rwanda ku ruhando rw’amahanga. Ashingiye kuri ibi, Perezida Kagame ahamya ko

Igihugu cyakoze amahitamo ya nyayo, ndetse azanisumburaho mu bihe biri imbere.

Avuga ko iby’u Rwanda rwagezeho binyuze muri aya masezerano y’imikoranire birenze kure agaciro k’ibyo rwashoyemo.

Ati:

Biracyaza. Ntacyaruta kuba binyuze muri iyi mikoranire abatari bacye bava imihanda yose baje gusura Igihugu cyacu, bakakimenya ndetse bakanagishoramo imari. Ibi byose iyo hataba iyi mikoranire ntabwo twari kubigeraho.

Uretse gukorana na Arsenal, u Rwanda kandi binyuze muri iyi mikoranire ya Visit Rwanda, runafitanye amasezerano n’Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Agaruka kuri aya masezerano yombi, Perezida Kagame yavuze ko

Yafashije mu kuzamura Ubukerarugendo bw’u Rwanda, binyuze muri iyi gahunda ya Visit Rwanda.

Muri iki Kiganiro n’Itangazamakuru kandi, Perezida Kagame yaboneyeho gutangaza ko mu gihe cya vuba, u Rwanda ruza gutangaza ko rwasinyanye andi massezerano y’imikoranire n’indi kipe iri mu zikomeye mu Isi y’Umupira w’amaguru, iyi ikazaba ibaye iya Gatatu (3).

U Rwanda rwasinyanye na Arsenal amasezerano yo gukorana mu 2018

 

Perezida Kagame ubwo yakiraga David Luiz wakiniraga Arsenal, ubwo yari yaje mu Rwanda, nka kimwe mu musaruro w’iyi mikoranire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *