Mercato: Man City iracyari ku Isoko, Lloris mu muryango usohoka muri Spurs, kugaruka kwa Lukaku muri Chelsea n’andi avugwa

Mu gihe Isoko ry’igura n’Igurishwa ry’abakinnyi rigiye kugana mu Cyumweru cyaryo cya nyuma, amakipe ari gukora ibishoboka byose ngo rizarangira hari ibyo amaze gushyira ku murongo.

Amwe ari gushaka gutandukana n’abakinnyi atagikeneye, mu gihe ayandi ari kwiyubaka.

Kuri ubu, Manchester City n’ubwo yasakumye ibikombe mu Bwongereza no ku Mugabane w’Uburayi mu Mwaka ushize w’Imikino, iracyari ku Isoko.

Umunyezamu Mpuzamahanga w’Umufaransa, Hugo Lloris aravugwa mu muryango usohoka muri Spurs, Lukaku kugaruka muri Chelsea nyuma yo gusoza ugutizwa muri Inter Milan n’andi makuru mesnhi.

Niyo mpamvu, THEUPDATE yifashishije ibinyamakuru bitandukanye byo ku Mugabane w’Uburayi bigaruka ku igura n’igurushwa ry’abakinnyi, yabateguriye ibiri kuvugwa mu gihe iri soko rizafunga mu ijoro rya tariki 31 Kanama rishyira iya o1 Nzeri 2023.

Kugeza ubu, biracyagoranye gufata icyemezo cyo kurekura Rutahizamu Romelu Rukaku kuri Chelsea, gusa kubigaragarira amaso The Blues (Chelsea) nta gahunda ifite kuri uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi, Manchester city nayo ikaba ikomeje gushakisha abandi bakinnyi barimo Paqueta Lucas ukomoka muri Brazil.

Ikinyamakuru Athletic cyavuze ko Manchester City ishaka umukinnyi ukomoka muri Portugal na Wolverhampton Wanderles w’imyaka 24 y’amavuko Mathews Nunes.

The Express yagarutse kuri Mathews Nunes na Manchester City yandika ko Wolverhampton Wanderles yabwiye Manchester City ko izaboba umukinnyi ishaka ariko nayo igasabwa ikintu kimwe, cyo kurekura amafaranga.

Express yavuze ko ibya Manchester City, isoko ryayo ry’igura n’igurisha rizafunga Manchester City yibitse ho abakinnyi batatu. Abo ni Mathews Nunes wa wolves, umunya Brazil Lucas Paqueta wa West Ham United na Ebrech Eze wa Crystal Palace.

O’globo yo muri Portugal yanditse ko Fulminence yo muri Brazil yavuze ko itazagurisha umukinnyi wayo, Andre w’imyaka 22 y’amavuko. Uyu mukinnyi wa Fulminence akaba arimo gushakwa na Liverpool , Fulham na Sporting club yo muri Portugal .

RMC Sport na na Metro byavuzeko umunya Cotê d’Ivoire  ukinira Arsenal, Nicholas pepe agiye kwerekeza muri Arabia Saudite.

Nicholas pepe w’imyaka 28 y’amavuko aherutse gukurira inzira ku murima wa Beskitas Istanbul yamwifuzaga ngo ayikonire.

Talksport yavuze ko Rutahizamu wa Chelsea Rukaku yifuzwa n’amakipe yo muri Arabia Saudite, kugeza ubu Lukaku akaba atari mu mipango ya Mauricio Pochettino kuko asigaye akorera imyitozo mu bana batarengeje imyaka 21 , aya makipe aje yifuza Lukaku akaba aje nyuma y’uko yimanywe muri Juventus de Toure.

Standard yagarutse kuri Juventus, Chelsea na  Romelu Lukaku, yanditse ivuga ko Juventus igishakisha uyu mugabo, kuri ubu urimo kwifuzwa n’amakipe yo muri Arabia Saudite.

Gusa ngo Juventus nta gahunda yo kumugura igifite, Dusan Vlahovic kuko uyu mukinnyi yatangiranye imbaraga muri Shampiyona A.

Chelsea ikaba ishaka miliyoni 35 z’amayero kuri uyu mukinnyi.

Fabrizio Romano yavuzeko Roma Lazio ikomeje kwifuza umunyezamu w’umufaransa Hugo Lloris w’imyaka 36 y’amavuko, ntabwo akiri muri gahunda ya Tottenham Hotspur.

Sky sports yanditse ko West Ham United, ishaka umukinnyi Morocco ukinira FC Sevilla, Youssefu En- Neysri.

Sky sports yashimangiye ko bishoboka ko uyu mukinnyi  yanajya muri the Hammers.

Football Itarian yavuze ko Brentford ishaka Nico Gonzalez ukinira Fiolentina anyuze mu mpande.

Uyu munya Espagne w’imyaka 21 y’amavuko Brentford , iramushaka kugira ngo ikomeze kubaka ikipe ikomeye.

As yo muri Espagne yanditse ko George Mendes yageze mu Mujyi wa Barcelona, Mendes akaba agiye kuganira na Barcelona ibijyanye n’uko umukiriya we Joao Barcelona yakwerekeza i Camp Nou.

Ni mu gihe Ikinyamakuru The Mirror cyanditse ko Brunley na Granada zifuza umukinnyi ukiri muto ukinira Manchester united Alvaro Frenandez.

Liverpool Echo yo yavuze ko, Everton yifuza abasore babiri barimo umunya Scotland, Che Adams w’imyaka 27 na Mama Barde, Umunya Guinea Bissau,

Mu gihe Saints yatangaje ko yifuza Troyes w’imyaka 27 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *