Gusoza Itorero ry’Indangamirwa 13: Perezida Kagame yibukije Urubyiruko gushishoza neza ku byo ruhitamo rubyita kwishimisha (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, i Nkumba mu Karere ka Burera ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, hasorejwe Itorero Indangamirwa ikiciro cya 13 kitabiriwe n’urubyiruko 412 rurimo abanyarwanda biga mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi n’abayobozi b’urubyiruko bahagarariye abandi.

Iri Torero rikaba ryatangiye tariki 15 Nyakanga 2023.

Itorero nk’iri ryaherukaga mu 2019 mbere y’Icyorezo cya Covid-19, kuri ubu abaryitabiriye bahawe amasomo atandukanye agamije kububakamo indangagaciro, kirazira z’Umuco Nyarwanda no kurangwa n’ubutore.

Abaryitabiriye kandi bahawe andi amasomo abubakamo kuba abaranga b’u Rwanda, barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino; gusobanukirwa amateka yarwo, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere n’icyerekezo igihugu kiganamo ndetse no kurinda ibyagezweho.

Banigishijwe amasomo y’ubwirinzi, basobanurirwa uko imbunda ikoreshwa, uko urugamba rutegurwa n’amayeri yarwo ndetse bagira n’umwanya wo gukora imyitozo njyarugamba ifasha umuntu kwitabara adafite intwaro.

Muri uyu muhango, Urubyiruko rwitabiriye iri Torero rweretse Perezida Kagame Akarasisi ka gisirikare n’imyitozo njyarugamba biri mu byo rwigishijwe mu gihe rwari rumaze.

Mu butumwa yageneye uru rubyiruko, Perezida Kagame yarwibukije gushishoza neza ku byo ruhitamo rubyita kwishimisha.

Atangira ubutumwa yabageneye, Perezida Kagame yabajije urubyiruko rw’itabiriye itorero Indamirwa13 uko bari bafashwe cyane cyane ibijyanye n’amafunguro. Mu kumusubiza bamubwiye ko bari bafashwe neza ku buryo nta kibazo na kimwe bahuye nacyo.

Yanenze kandi bamwe mu bakomeje kugaragaza imikorere idahwitse ku buryo bigera no mu mafunguro bagaburira abandi. Yagaragaje ko hari urubyiruko rwarwaye mu nda kubera ibiryo rwaherewe mu birori byo kwizihiza imyaka 10 gahunda ya ‘Youthconnekt’ imaze, asaba ko ababigizemo uruhare bakurikiranwa.

Yagaragaje impamvu torero Indangamirwa ari ingenzi cyane.

Ati:”Kuba mwari hano bijyanye n’ingamba n’imigambi yuzuzanya ari ibiri, iby’igihugu ko gishaka kurera abana bacyo ariko none namwe ubwanyu mukiri bato kugira iyo migambi ni zo ngamba zo kwiyubaka muri ubu buryo butuma umusaruro muzageza ku gihugu utubuka, biturutse ku mashuri murimo abaha ubumenyi n’ibindi byinshi, noneho akarusho kuba mu itorero nk’iri ngiri ni byo muvanamo, icyo gihe uvamo uri umuntu wuzuye.”

Yongeye kunenga abirirwa basenga bakananirwa gukora avuga ko nubwo gusenga ari uburenganzira bw’abantu, bakwiriye no kwibaza icyo bibamarira mu bijyanye n’iterambere.

Ati:“Ariko njye iyo numvise nk’ibyo ndabaza nti ibi biradufasha kugera he? N’abo babirimo birabafasha kugera he mu majyambere. Kubyitabira ukajyayo ugasenga ukamara amasaha 24 ku munsi ariko njye ndenga aho nkabaza nti haravamo iki, kuri wowe, kuri njye no ku bandi bose muri rusange.”

Muri uyu muhango kandi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Ikigo cy’Ubutore cya Nkumba kigiye kwagurwa ku buryo kizajya cyakira amatorero ahoraho, arimo n’iry’Indangamirwa ryari risanzwe ribera i Gabiro.

Amafoto

Image
Perezida Kagame yibukije Urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa ikiciro cya 13, gushishoza neza ku byo ruhitamo rubyita kwishimisha.

 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *