Uko mbibona: Igisubizo cyo kubonera Abanyakigali Inzu ziciriritse kizatangwa ryari

Abatuye Umujyi wa Kigali baravuga ko banyotewe no kubona hubakwa Amacumbi menshi ahendutse ashobora gukemura ibibazo by’Amafaranga y’Ubukode ari hejuru muri iki gihe. 

Kuri uyu wa 4 hamuritswe inyigo igaragaza ko ubwubatsi bw’inzu ziciriritse bwaba isoko y’ifaranga ku bashoramari bifuza gushora imari muri uru rwego.

Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bavuga ko umuvuduko w’iterambere umujyi uriho bashobora kwisanga badashoboye kuwubamo.

Basanga kubaka inzu ziciriritse ku bwinshi aribyo byaba igisubizo.

Inyigo yateguwe na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) ku bufatanye na Minisiteri y’ibikorwa Remezo iragaragaza ibiciro bikwiye inzu iciriritse, isoko uko rihagaze, icyakorwa mu gufasha abakeneye izo nzu n’abashaka kuzubaka, ibikoresho bikwiye kuba bigize izo nzu zubatswe mu mijyi n’ibindi.

Hatanzwe urugero rw’inzu y’ibyumba 2 n’uruganiriro ifite agaciro ka Miriyoni 21.5 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ibikoresho byinshi biyigize byaba ari ibikorerwa imbere mu gihugu ishobora kurangira ifite agaciro ka miliyoni 15.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo ivuga ko usibye inzu ziciriritse zishobora kubakwa zikagurwa, hakenewe n’inzu ziciriritse zubakwa zigakodeshwa kuko buri kwezi hari miliyari 9 zishyurwa n’abakodesha.

Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Uwase Patricie avuga ko uwashora imari muri uru rwego atahomba.

Inyigo yakozwe inagaragaza ko Leta igomba kugira uruhare mu gushyigikira iyi gahunda nko kugabanya umusoro ku bantu bubaka inzu ziciriritse zo gutuzamo abaturage, no gutanga nkunganire muri iyi gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *