Menya impano zitangaje Angeline Ndayishimiye yahawe n’abakobwa bitabiriye ibirori bya Miss Burundi 2022

Bamwe mu bakobwa begukanye amakamba atandukanye muri Miss Burundi mu 2022 bagiranye ibiganiro na Madame Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Umugore wa Perezida Ndayishimiye, bamumurikira Imishinga itandukanye bahuriyeho

Iyo mishinga bahuriyeho harimo itunganya ifu y’ibinyampeke banamuha n’impano y’amagi.

N’ ibiganiro byabaye ku mugoroba wa 11 Mutarama 2023 aba bakobwa bashimiye umugore w’umukuru w’igihugu wabagiriye inama yo kwihuriza hamwe ubu bakaba bamuritse koperative bahuriyemo bise ‘Indangamirwa’.

Zimwe mu mpano bamuhaye zirimo amacupa y’imibavu ikorwa na Kichelle House ya Miss Ngaruko Kelly wegukanye ikamba rya Miss Burundi mu 2022.

Bamuhaye kandi n’amagi yavuye mu mushinga w’ubuhinzi n’ubworozi ‘Sezerano Farming Company’ ukorwa na Miss Sezerano Arlène Antoine igisonga cya mbere cya Miss Burundi akaba n’umwanditsi w’igitabo ‘Briser la culture du silence’.

Uyu mugore wa Perezida Ndayishimiye yashimiye aba bakobwa bose kuba bataramutengushye bakubahiriza inama yabahaye ndetse abizeza ubufatanye mu bikorwa byabo bitandukanye.

Ubwo hasozwaga irushanwa rya Miss Burundi mu 2022 taliki ya 6 Gicurasi 2022 hatanze miliyoni 10 y’Amarundi [arenga miliyoni 5 Frw] yo gushyigikira ibikorwa by’aba bakobwa begukanye ikamba muri iri rushanwa ry’ubwiza.

Abitabiriye Miss Burundi bahaye Umugore wa Perezida impano y’amagi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *