Maroc yikuye muri CHAN 2022 habura amasaha make ngo itangire


image_pdfimage_print

Mu gihe habura amasaha make gusa ngo irushanwa rya CHAN 2022 ritangire muri Algeria guhera ku wa Gatanu, tariki ya 13 Mutarama 2023,Maroc ifite igikombe giheruka, yikuye mu irushanwa nyafurika ry’umupira w’amaguru rizwi nka CHAN 2022

Iyi kipe yatangaje ko itazitabira iri rushanwa kubera impamvu za dipolomasi ziri hagati y’ibihugu byombi.

Maroc ivuga ko imaze igihe kinini yarandikiye Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) kugira ngo izoroherezwe kugera muri Algeria n’indege yayo yihariye, ariko ntiyigeze ibona igisubizo nk’uko yabigaragaje mu itangazo yashyize hanze.

Yagize iti “Ikipe ntabwo yabonye uburyo bwo kugera mu Mujyi wa Constantine kwitabira CHAN izaba iri kuba ku nshuro ya karindwi, kugira ngo ibashe guhagarara ku gikombe ifite inshuro ebyiri ziheruka. Impamvu yabiteye ni uko indege zacu zabuze uburenganzira bwo guhaguruka i Rabat.”

Yakomeje igira iti “Mu nama Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Maroc ryakoze ku itariki 22 Ukuboza 2022, twasabye uburenganzira CAF ko yadufashe tukabona uburyo tugenda, ariko badusaba kugaragaza uburyo bwo kugenda, ariko igisubizo cya nyuma cyarabuze.”

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yakomeje gukorera imyitozo iwabo harimo n’imikino ibiri ya gicuti yakinnye na Ethiopia, izi ko isaha iyo ari yo yose yabona uburenganzira igahaguruka tariki ya 10 Mutarama 2023, ariko ntibyakunda.

Maroc ifite ibikombe bibiri bya CHAN biheruka, ntiyishimiye ko igihugu gituranyi cyayo, Algeria, cyabujije ingendo z’indege zikigeramo zivuye ako kanya muri ubu Bwami kubera impamvu za dipolomasi bifitanye.

Ibi byatumye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwami bwa Maroc (FRMF) rivuga ko ikipe yabo ishobora kutitabira CHAN 2022 niba idashobora gufata indege ihita iyigeza i Constantine ahazakinirwa imikino yayo.

Ku ruhande rwa Algeria, naho nta bundi buryo bwo koroshya ingamba zafashwe burashyirwaho.

Maroc ni yo ifite igikombe giheruka, ndetse ni yo ifite agahigo ko kwegukana CHAN nyinshi kuko inganya ebyiri na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu 2021, Maroc yatsinze Mali ku mukino wa nyuma wa CHAN 2020, iba igihugu cya mbere gitwaye iki gikombe cyikurikiranya. Mu 2018, yari yatsinze Nigeria.

Algeria yacanye umubano na Maroc mu 2021, iyishinja ibikorwa by’ubushotoranyi.

Nubwo ubutegetsi bw’i Rabat bwahakanye ibyo bushinjwa hakanageragezwa inzira y’ibiganiro, ntibyigeze biba kugeza n’uyu munsi ndetse ibihugu byombi biracyarebana ay’ingwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *