Bite muri Rayon Sports mu gihe Shampiyona ibura Iminsi 6 igasubukurwa

Ikipe ya Rayon Sports izwi nka Murera mu matwi y’abatari bacye, yatangaje ko yifuza ba rutahizamu bakomeye kandi bazana itandukaniro n’abasanzwe baritaha ifite. Umwe mu bari mwigeragezwa muri iyi kipe, Umunye-Congo, Mindeke Fukiani Jean Pierre, wari umaze icyumweru ageragezwa, yeretswe umuryango nyuma yo kudashimwa n’Umutoza.

Ku wa 4 Mutarama 2023 ni bwo Rayon sports yasubukuye imyitozo yagaragayemo rutahizamu Mindeke wari mu igeragezwa, cyane ko iyi kipe yifuza abaza kuyifasha mu gutaha izamu ndetse batsinda ibitego mu gukomeza gufasha ikipe gushaka igikombe cya Shampiona mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Abamubonye icyo gihe bagize impungenge y’ingano ye, dore ko yagaragaraga nk’ubyibushye ndetse atanaheruka mu kibuga.

Mu mukino wa gicuti Rayon Sports yaraye ikinnye na Heroes FC ku wa Gatatu, tariki ya 11 Mutarama 2023, uyu rutahizamu yabanje mu kibuga ndetse akina igice cya mbere cyose mbere yo gusimburwa na Moussa Camara.

Muri uyu mukino, uyu rutahizamu yahushije uburyo bumwe gusa bufatika ubwo ku munota wa 24 Mucyo Didier yahinduraga umupira imbere y’izamu Mindeke awuteye umunyezamu awukuramo.

Nyuma y’umukino Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko Mindeke ari rutahizamu mwiza ariko udaheruka gukina kandi igihe cyo kumenyera nta gihari.

Yagize ati “Uyu rutahizamu ashobora kuba amaze iminsi adakina, kandi dushaka uza ahita atanga umusaruro kuko nta mwanya dufite shampiyona igiye gutangira.”

Uyu mutoza yahamije ko iyi kipe ikomeje ibiganiro na ba rutahizamu babiri bafite amazina azwi, bityo bagomba gufatamo umwe uzabafasha.

Kurundi Ruhande umunye-Congo Héritier Luvumbu uheruka kongera gusinyira Rayon Sports kuzayikinira mu mukino yo kwishyura, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko kuri ubu afite imyaka 30 mu gihe hari itegeko ryashyizweho na FERWAFA rivuga ko umukinnyi uyirengeje atemerewe gusinya mu ikipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda.

Kimwe mu byagarutsweho mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye muri Nyakanga 2021 harimo kongera umubare w’abanyamahanga bakina Shampiyona y’u Rwanda. Hemejwe kandi imyaka izajya igenderwaho hemezwa umukinnyi uyikinamo.

Ubusanzwe muri Shampiyona y’u Rwanda buri kipe yemerewe abakinnyi batanu b’abanyamahanga bashobora kujya muri 11 babanza mu kibuga, ariko umubare rusange w’abakina mu ikipe wo si ikibazo.

Nyuma y’iyo nama, abanyamuryango batangaje ko bishimiye uyu mwanzuro wo kongera abanyamahanga, ndetse bagaragaza ko inyigo igomba gukomeza gukorerwa ubugororangingo kugira ngo itazabangamira abakinnyi b’Abanyarwanda.

Kuri Rayon Sports, muri Shampiyona iri gukinwa ya 2022/23, yazanye abakinnyi bashya biyongera ku bandi bari baguzwe barimo Rafael Osalue, Mbirizi Eric, Paul Were n’abandi, ariko ikipe yisanga bamwe muri bo yarabibeshyeho, abandi bibasirwa n’imvune.

Yahise ifata icyemezo cyo kugarura Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu wasinye amasezerano y’amezi atandatu nk’umukinnyi mushya uza kuyifasha kugera ku gikombe dore ko ubu isoko rifunguye kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 27 Mutarama 2023.

Uyu mukinnyi waherukaga muri Rayon Sports FC mu 2019, yasinye amasezerano y’amezi atandatu, atuma azuzuza imyaka 31 yaramaze gusoza amasezerano.

Luvumbu yatangiye gukorana imyitozo na bagenzi be, ndetse anakina umukino we wa mbere bahuriyemo na Heroes FC. Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 4-1, ariko umutoza Haringingo Francis avuga ko yishimiye urwego rw’uyu mukinnyi.

Ati “Murabona ko Shampiyona yegereje. Hari abakinnyi twatangiranye imyitozo banyeretse ko bameze neza. Luvumbu nabonye ko ari umukinnyi uzadufasha kandi azatuma turema uburyo bwinshi bubyara ibitego, nubwo ataramera neza nkuko mbyifuza.”

Ku ruhande rw’uyu mukinnyi, we yabwiye itangazamakuru ko ameze neza kuko yasubiye mu rugo. Agaruka ku bivugwa ko ashobora kutemererwa gukina, Luvumbu yavuze ko nta kibazo afite kuko yahamagawe mu ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiteguraga CHAN 2021.

Ati “Bwa nyuma mperuka gukinira ikipe y’igihugu ni mu 2021 mu ikipe yahamagawe hitegurwa CHAN. N’ubu nubwo nahisemo kuza hano, nari mu ikipe ya CHAN.”

Rayon sports yasoje imikino y’Igice cya Mbere cya Shampiyona iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 28, inganya na Gasogi United na APR FC; ni inyuma ya AS Kigali na Kiyovu Sports ziyoboye aho zifite amanota 30.

Rutahizamu Mindeke Jean-Pierre Fukiani yari amaze iminsi mu igeragezwa muri Rayon Sports

Héritier Luvumbu amaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports
Ubwo Hertier Luvumbu Nzinga yakirwaga muri Rayon Sports na Perezida w’iyi Kipe, Uwayezu Fidel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *