Marchal Ujeku yasezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)

Spread the love

Umuhanzi Marchal ujeku wamamaye mu ndirimbo zirimo “Bikongole’’ na “Kuch Kuch Hota Hai” icuranze mu mujyo w’umuziki w’Abahinde, abinyujije mu rurimi rw’aho akomoka ku Nkombo ruzwi nk’amashi , yasezeranye imbere y’amategeko na Isabelle Giramata biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.

Ni muhango wabereye ku Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo ku gicamunsi cyo ku wa 16 Gashyantare 2023.

Marchal Ujeku na Giramata basezeranye imbere y’amategeko mu gihe ku wa 18 Gashyantare 2023 aribwo hitezwe ubukwe bwabo i Rusizi.

Yatangarije ikinyamakuru Igihe ko bimwe mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo kuba yiyoroshya no gushyira imbere urukundo.

Ati Akunda abantu, ariyoroshya , aca bugufi ugeranyije n’uko asa n’uwo ariwe, bitandukanya.

Mu bukene bwe yemera uko angana, ntiyifuza bimwe bya bamwe bararikira ibigezweho byose n’ibyo badafite, mu gihe cyose twamaranye ashyira imbere urukundo kurusha ibintu kuko yemeraga agakora akazi gaciriritse kugira ngo abone amafaranga nubwo yabaga aziko nyafite kandi nayamuha.

Isabelle Giramata ni umukobwa w’imyaka 24, yatangiye gukundana na Marchal Ujeku mu 2014, ni umucuruzi akaba n’umujyanama w’uyu muhanzi mu mishinga afite itandukanye irimo umuziki, ubwubatsi n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ni bindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *