Kenya: Eric Omondi agiye kurushinga

Umunyarwenya Eric Omondi umaze kwigarurira imitima y’abatuye muri Afurika y’i Burasirazuba yamaze kwambika Impeta y’urukundo umukunzi we Lynne bitegura kurushinga.

Uyu munyamideli Lynne wambitswe impeta na Eric Omondi yagaragaje ko yishimye kandi anyuzwe n’urugendo rushya agiye gutangirana n’umukunzi we bitegura kubana akarambata.

Lynne wambitswe impeta Abinyujije ku rukuta rwa Instagram yagira ati: ’’Igice gishya mu gitabo kimwe, amagambo ntiyasobanura uko nishimye. Ndagukunda mukundwa’’.

Aya magambo ya Lynne wahishuye ko yambitswe impeta, Eric Omondi nawe yahise ayasubiza atazuyaje agira ati: ’’Umunsi w’abakundana mwiza mukundwa, twinjiye mu gice gishya’’.

Eric Omondi ukomoka mu gihugu cya Kenya amaze kwigarurira imitima ya benshi muri Africa ndetse no hanze yarwo yambitse impeta umukunzi we nyuma yuko atangaje ko ubukwe buri vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *