Rwanda: Intwari Club 25 yiyemeje kurushaho gukusanya amaraso yo gutabara indembe 

Spread the love

Tariki ya 15 Gashyantare 2023 mu Rwanda hatangijwe Club yiswe Intwari 25, ikaba igamije gukora ubukangurambaga bugamije gukusanya amaraso mu rwego rwo kuyafashisha abayakeneye, barimo n’abahura n’ubuzahare mu gihe barwariye indwara zinyuranye kwa Muganga.

Umuyobozi Mukuru wa  RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi, na we yagize ati:

Amaraso ni ubuzima, ni n’umuti dusabira abarwayi kenshi kwa muganga, kandi kugeza ubu nta ruganda rukora amaraso ahabwa abarwayi kwa muganga, uruganda ni njyewe ni wowe, ni uwo ari we wese ugira umutima utabara agatanga amaraso hanyuma abayakeneye bari kwa muganga bakayabonera igihe, ahagije kandi afite ubuziranenge.

Yakomeje asobanura ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rishishikariza abantu bose gutanga amaraso  ku buntu nta gihembo bategereje kandi ko hakwiye kuboneka nibura ishashi imwe y’amaraso ku baturage 100 kugira  ngo igihugu kibe cyihagije ku maraso ahabwa abarwayi.

Nk’uko byagarutsweho muri iki gikorwa, kugeza ubu mu bitaro byose  byo mu Rwanda byaba ibya Leta n’iby’abikorera  n’ibigo nderabuzima bifite serivisi zo gutanga amaraso, bibona amaraso ku kigero cya 99%,  ariko kuba hari 1% riburaho ntibivuze ko hari umuntu ubura amaraso ahubwo ni uko ibitaro biyasabye bitayahererwa ingunga imwe bikiyasaba.

Intego u Rwanda rufite ni uko muri 2025 azaba aboneka ku gipimo cya 100% ku bitaro biyasabye.

Prof. Claude Mambo Muvunyi ati:

Kuba tugeze kuri kiriya gipimo ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko Igihugu gifite ubwihaze mu kubona amaraso.

Nk’uko bisobanurwa na BTD, kuba umunyamuryango w’Intwari Club-25  ni ubushake; ubyifuza ni we ubyemeza agashyira umukono ku  nyandiko yabugenewe. Ashobora kwiyemeza kwinjira muri iri tsinda agiye gutanga amaraso bwa mbere kimwe n’uko ashobora kubyiyemeza asanzwe ayatanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *