Mapinduzi Cup: APR FC yakatishije Itike ya ½ nyuma yo kwivuna Young Africans

Ibifashijwemo n’ibitego by’abakinnyi Sanda Soulei, Victor Mbaoma na  Sharaf Eldin Shiboub, Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, yageze mu mikino ya ½ k’Irushanwa rya Mapinduzi Cup riri kubera muri Zanzibar, nyuma yo gusezerera Young Africans ku ntsinzi y’ibitego 3-1.

Umukino wa ¼ APR FC yaboneyemo iyi tike, waraye ukiniwe kuri Sitade Amaan mu Ijoro ryakeye.

Ni umukino Young Africans yatangiye ifungura amazamu, kuko ku munota wa 24 gusa w’umukino, Jesus Moloko Ducapel yari amaze guhindukiza Pavel Nzila.

Gusa, iki gitego ntabwo cyaciye APR FC intege, kuko yakomeje kotsa Young Africans igitutu, biza kuyibyarira umusaruro ku munota wa 45+3, Sulei Sanda, umukinnyi uri mu igeragezwa, ayitsindira igitego cyo kwishyura.

Nyuma y’uko amakipe yombi avuye mu karuhuko k’iminota 115 y’igice cya mbere, APR FC yahise itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 48, gitsinzwe na rutahizamu Victor Mbaoma kuri Penaliti yari imaze gukorerwa kuri Dieudone Ndayishimiye.

Mu gihe Young Africans yatekerezaga kwishyura, Sharaf Eldin Shaiboub yahise atsindira APR FC igitego gishimangira intsinzi ku munota wa 79 w’umukino.

Iminota 90 y’umukino, irangira APR FC ikatishije itike yo gukina kimwe cya kabiri, aho biteganyijwe ko izahura na Mlandege yo muri Zanzibar yasezereye KVZ SC ku ntsinzi y’ibitego 3-2 kuri Penaliti, nyuma y’uko iminota umukino wari warangiye ikipe zombi ziguye miswi y’ubusa ku busa.

Iri Rushanwa rikinwa buri Mwaka, hagamijwe kuzirikana ugushaka kw’abaturage ba Zanzibar bihaye Ubwigenge tariki 12 Mutarama 1964.

Kuva ryatangira gukinwa, Azam FC yo muri Tanzaniya niyo imaze kuryegukana inshuro nyinshi, kuko yaritwaye Eshanu (5).

Amafoto

Sharaf Eldin Shiboub yishimiye igitego hafi yo gukuramo Imyenda yose

 

The New Times
Mbaoma in action tries to win the ball against Yanga's defe
Army side's Shiboub and teammates celebrating his goal as Rwandan side stunned Tanzania’s Young Africans 3-1 in the quarter-final encounter held at Amaan Stadium, Zanzibar, on Sunday. Courtesy
The 3-1 victory enabled  APR FC to book their their ticket for the semi-finals of the Mapinduzi Cup that is underway in Zanzibar.
Striker Victor Mbaoma leads his teammates in celebration during a 3-1 quarter final clash in Zanzibar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *