Mercato – Rwanda: Simba SC yashyize ku Meza ya APR FC  200,000$ ngo iyihe Victor Mbaoma

Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzaniya, irifuza kwibikaho Rutahizamu wa APR FC, Umunyanijeriya Victor Mbaoma Chukwuemeka ku kayabo k’Ibihumbi 200 by’Amadorali ya Amerika.

Uyu mukinnyi w’Imyaka 27 nk’uko Urubuga rwa Wkipedia rubigaragaza, ni umwe muri barutahizamu bamaze kugaragaza ko batyaye muri Shampiyona y’u Rwanda, kuko amaze kuyitsindamo ibitego 12 mu mikino 15 gusa.

Uyu musaruro wamuhesheje guhatanira igihembo cy’Ukwezi kwa 12, ahanganiye na Muhajiri Hakizimana na Abedi Bigirimana ba Police FC na Héritier Luvumbu wa Rayon Sports FC.

Simba SC ivuga ko yamuteye imboni nyuma yo kureba uko ari kwitwara mu Irushanwa rya Mapinduzi Cup riri kubera muri Zanzibar.

Nyuma yo kumushima, ivuga ko yarekura Amafaranga asaga Miliyoni 250 Frw y’u Rwanda.

Muri Kamena y’Umwaka ushize, Mbaoma yasinyije  APR FC amasezerano y’Imyaka ibiri.

Bivuze ko ntagihindutse ari umukinnyi w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kugeza muri Kamena y’Umwaka utaha.

Amakuru THEUPDATE ifite, ni uko APR FC ariko ivuga ko uwatanga ikiguzi kiri hagati y’Ibihumbi 200$ na 250$, bajya mu biganiro.

Mu mikino ine amaze gukinira APR FC muri iri Rushanwa rya Mapinduzi Cup, amaze kuyitsindira ibitego bitatu.

Yatsinze ku mukino wa Singida, umukino APR FC yatsinzwemo ibitego 3-1, atsinda ku mukino APR FC yatsinzemo JKU ibitego 3-1, ndetse n’umukino wa ¼, APR FC yatsinzemo Young Africans ibitego 3-1.

Umutoza wa Simba SC, Abdelhak Benchikha, avuga ko yamwitegereje bihagije by’umwihariko mu mukino wahuje amakipe yombi, n’ubwo yawukinnye asimbuye.

Abdelhak Benchikha avuga ko mu gihe yaramuka abonye Mbaoma, yaba igisubizo kiza mu busatirizi, kuko abasanzwe muri iyi kipe barimo Kapiteni wayo John Bocco na Moses Phiri batari gutanga ibikenewe.

Uretse APR FC abarizwamo kuri ubu, Mbaoma yakiniye ikipe ya Enyimba FC, Remo Stars na Akwa United zombi zo mu gihugu cye cya Nijeriya, akinira kandi andi makipe arimo Qizilqum Zarafshon yo muri Uzbekistan na USM Alger yo muri  Algeria.

Yakiniye bwa mbere ikipe y’Igihugu cye cya Nijeiriya muri Gicurasi y’i 2021, mu mukino yatsinzwemo na Mexique ibitego 2-1.

Yanitabajwe kandi mu mukino wa Ecuador, aho yawukinnye nk’umusimbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *