Handball:“Imyiteguro y’Igikombe cy’Afurika yabaye ntamakemwa”, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu

Umutoza wungirije w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Handball, Anaclet Bagirishya, yatangaje ko imyiteguro y’Igikombe cy’Afurika yabaye ntamakemwa, ndetse bizeye kuzatanga umusaruro.

Ni mu gihe iyi mikino iteganyijwe kubera i Cairo mu Misiri hagati ya tariki ya 17 na 27 Mutarama 2024.

Iki gikombe cy’Afurika kigiye gukinwa ku nshuro ya 26 ntabwo gisanzwe, kuko kizanatanga itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu Mpeshyi y’uyu Mwaka, ndetse n’itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2025.

Bagirishya yasigaranye iyi kipe mu gihe Umutoza mukuru w’Umunya-Esipanye, Rafael Guijosa ari mu biruhuko.

Biteganyijwe ko Rafael azahurira n’iyi kipe mu Misiri tariki ya 10 Mutarama 2024.

Nyuma yo gukina Umukino wa gicuti n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR HC ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize ikawutsinda amanota 39-24, Bagirishya yatangarije Itangazamakuru ko uyu mukino wakoreshejwe harebwa uburyo abakinnyi bashyira mu bikorwa ibyo bari bamaze igihe bigishwa mu myitozo, birimo kugabanya amakosa mu mukino.

Ashingiye ku byo abakinnyi berekanye, Bagirishya ashimangira ko mu Misiri bazatanga ibyo bafite nta kwizigama.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball, ni ku nshuro ya mbere izaba yitabiriye iyi mikino.

Yashyizwe mu Itsinda rya Kane (D), isangiye n’Ibihugu bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Zambiya na Cape Verde.

Biteganyijwe ko iyi Kipe ihaguruka i Kigali mu Ijoro ryo kuri uyu wa Mbere yerekeza mu Misiri.

Ku ngengabihe yayo mbere yo gukina iri Rushanwa, izakina imikino ibiri ya gicuti, irimo uzayihuza n’Igihugu cya Maroke tariki ya 12 Mutarama 2024, n’uzayihuza na Congo Brazzaville tariki 14 Mutarama 2024.

Image
Bagirishya Anaclet na Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *