Mapinduzi Cup 2024: APR FC yananiwe gusimbuka Ikiraro kijya ku Mukino wa nyuma

APR FC yaraye inaniwe kujya ku mukino wa nyuma, nyuma yo gusezererwa na Mlandege FC yo muri Zanzibar kuri penaliti 4-2 mu mukino wa ½ cy’Irushanwa rya Mapinduzi Cup.

APR FC yatsinzwe na Mlandege FC yo muri Zanzibar kuri penaliti 4-2, isezererwa muri ½ cya Mapinduzi Cup nyuma yo gusoza umukino amakipe yombi anganya 0-0.

Ni umukino watangiye APR FC yari ifite icyizere nyuma yo gusezerera Young Africans muri 1/4 isatira ndetse ku munota wa gatanu gusa Myugariro wayo Niyigena Clement yahushije igitego kuri koruneri nyuma y’ishoti rikomeye ryarekuwe na Nshimirimana Ismaël Pitchou waritereye mu kibuga hagati, Umunyezamu Athuman Hassan umupira awukuramo.

Mlandege FC ifite irushanwa riheruka yari iri ku kibuga cyayo ndetse wabonaga ko yifitiye icyizere yatangiye gusatira maze ku munota wa 10 Rutahizamu wayo Abdalla Pina ahusha igitego ubwo Myugariro Niyigena Clement yagenzuraga umupira nabi maze ahereza Umunyezamu Pavelh Ndzila umupira mugufi ufatwa na Abdalla Pina ariko uyu munyezamu asohoka neza awumutera ku maguru.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Myugariro w’ibumoso wa APR FC, Ishimwe Christian yazamukanye umupira mu ruhande rw’ibumoso arekuye ishoti rikurwamo n’Umunyezamu Athuman Hassan wohereje umupira hanze y’ikibuga, koruneri yatewe na Kwitonda Alain ’Bacca’ ntiyagira icyo itanga.

Mlandege FC yitwaye neza hagati mu kibuga mu gice cya mbere ndetse Rutahizamu Emmanuel Pipus yarekuye ishoti rijya gato iruhande rw’izamu mu gihe abakinnyi bo hagati ba APR FC bari bamuhaye umwanya.

Ku munota wa 19, Kapiteni wa APR FC, Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali yatsinze igitego ku mutwe ku mupira muremure watewe na Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ maze umusifuzi wo ku ruhande asifura ko habayemo kurarira.

Umunota umwe mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Mlandege FC yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo umukinnyi wayo wo hagati Abdalla Kulandana yari asigaranye n’Umunyezamu nyuma y’uko ’Pitchou’ yaherejwe umupira n’Umunyezamu Pavelh Ndzila akawugenzura nabi.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ndetse icya kabiri cyaranzwe no gusatira ku mpande zombi aho buri kipe yashakaga igitego.

Ku munota wa 50, APR FC yamanukanye umupira maze Mugisha Gilbert ashyirwa hasi na Myugariro Bakar Mustapha umusifuzi atanga coup franc maze Ruboneka Jean Bosco awuteye uca hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 63, APR FC yakoze impinduka maze ishyiramo Sanda na Mbonyumwami Thaiba basimbuye Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain Bacca.

Izi mpinduka nta kinini zatanze kuko ku munota wa 71 Mlandege FC yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo Umunyarwanda Mutsinzi Charles yateraga ishoti rikomeye Pavelh Ndzila akirambura mu kirere umupira uramusumba ukubita igiti cy’izamu ugarutse umwikubita ku mutwe uva mu izamu.

APR FC yakomeje gusatira yatsinze igitego cyinjijwe na Mbonyumwami Thaiba ku mupira yacomekewe na Shiboub Ali ariko umusifuzi wo ku ruhande asifura ko yaraririye.

Nyuma y’iminota ine, Myugariro Niyigena Clement yahawe ikarita itukura akandagiye Umunyezamu wa Mlandege FC, Athuman Hassan byateye gushyamirana kwazamuwe n’abakinnyi ba Mlandege FC.

Myugariro wayo Masoud Rashid akubise igipfunsi Niyigena byatumye n’uyu myugariro ahabwa ikarita itukura bombi basohorwa mu kibuga.

Iminota itanu yongewe kuri 90 ndetse hamaze gukinwa ine, Umutoza Thierry Froger yakoze impinduka mu izamu akuramo Pavelh Ndzila asimburwa na Ishimwe Pierre wagombaga kwinjira mu mwanya wa penaliti nyuma y’umukino warangiye ari 0-0.

APR FC yasezerewe na Mlandege FC itsinzwe kuri penaliti 4-2. Abakinnyi bayo bazitsinze ni Ndayishimiye Dieudonné na Sanda Soulei mu gihe abazihushije ari Sharaf Eldin Shaiboub Ali na Niyibizi Ramadhan.

Mlandege FC yatsinze APR FC itegereje ku mukino wa nyuma izarokoka hagati ya Simba SC na Singida Fountain Gate zizacakirana ku wa Gatatu, tariki 10 Mutarama 2024.

Ikipe izegukana igikombe izamenyekana ku wa Gatandatu, tariki 13 Mutarama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *