Urubanza rwa Micomyiza:“Mu gihe cya Jenoside yashinze Bariyeri yamwitiriwe” – Umutangabuhamya

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha Ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, rwumvise abatangabuhamya babiri mu Rubanza ruregwamo Micomyiza Jean Paul, bavuze ko yagize uruhare muri Jenoside yaorewe Abatutsi mu 1994.

Mico yoherejwe mu Rwanda n’Igihugu cya Suède (Sweden) mu Mwaka w’i 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha Ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu Mujyi wa Butare mu 1994.

Ibyo ashinjwa ariko we arabihakana.

Alfred Mageza w’imyaka 67 wamaze imyaka 27 afungiye ibyaha bya Jenoside, yashinje Micomyiza gushinga Bariyeri imbere y’Iwabo.

Iyo Bariyeri yamenyekanye nkaBariyeri yo kwa Ngoga (umubyeyi wa Micomyiza), akanayiyobora, bityo ihabwa izina rya ‘Bariyeri ya Mico.’

Mageza yabwiye Urukiko ko iyo Bariyeri yiciweho abatutsi.

Avuga ko we ubwe yagiye kuri iyo Bariyeri inshuro eshatu kandi abonana na Micomyiza.

Gusa, avuga ko nta Mbunda yamubonanye ngo n’ubwo Imbunda yari ifitwe n’abo Micomyiza yayoboraga.

Umutangabuhamya yanavuze ko ubwe atigeze abona Micomyiza yica umuntu.

Micomyiza w’imyaka 52, aregwa Ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha muri Jenoside no gusambanya abagore nk’Icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Mu bundi buhamya bwatanzwe mu Rukiko, Umutangabuhamya wari urindiwe umutekano ijwi rye ryahinduwe, yavuze ko atigeze abona Micomyiza mu gihe cya Jenoside, ko ibyo avuga ari ibyo yabwiwe n’abantu.

Avuga ko yumvise bavuga ko Micomyiza yari afite Imbunda kuri Bariyeri y’imbere y’iwabo.

Umushinjacyaha yamubajije ibyo yiyemereye mu ibazwa ko yabonye Micomyiza mu gihe cya Jenoside ahakana ko atigeze abivuga.

Micomyiza woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Swede muri 2022, mu Rubanza rwe havuzwe ko yigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare ndetse ko yari mu kitwaga ‘’Comite de Crise ‘’ yashyiraga ku rutonde abagombaga kwicwa.

Gusa, ibi byose aregwa arabihakana.

Urubanza ruzakomeza tariki ya 0 7 Gashyantare uyu Mwaka w’i 2024. (BBC)

Jean Paul Micomyiza n’umunyamategeko we. (Ifoto/Ububiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *