DR-Congo: Urugo rwa Moïse Katumbi rwagoswe n’Abasirikare, abamushyigikiye baburira Tshisekedi kwirengera ikizamubaho

Umuvugizi wa Moïse Katumbi – umukandida waje ku mwanya wa kabiri mu matora ya perezida wa DR Congo – yavuze ko Perezida watowe Felix Tshisekedi ari we uzabazwa “kugerageza kwose guhungabanya ubuzima bwite” bwa Katumbi.

Ni nyuma y’uko kuwa mbere Moïse Katumbi agiye gusohoka iwe mu rugo ahitwa Kashobwe muri teritwari ya Kasenga mu ntara ya Haut Katanga, yasanze hari abasirikare benshi n’ibimodoka byabo bagose urugo rwe bamubuza kuva iwe.

Kuwa mbere, Katumbi yasohoye itangazo ryamagana amatora aheruka avuga ko “igisubizo cyonyine ari ukuyasesa” ndetse asaba umuryango mpuzamahanga “kutemera ibyavuye muri aya matora y’uburiganya”.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Katumbi agerageza kuva iwe mu rugo ari mu modoka bwite akabuzwa n’abasirikare bafite imbunda bamubwira ko bahawe amabwiriza n’ababakuriye.

Olivier Kamitatu umuvugizi wa Katumbi nyuma yatangaje ko iki ari igikorwa cy’ubutegetsi cyo “gukwirakwiza igitugu bushaka gusyonyora utavuga rumwe n’ubutegetsi wese mu buryo bwa demokarasi mu mahoro”.

amitatu avuga ko Katumbi afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka no kwidegembya. Yongeraho ko “kumugotera iwe mu rugo ni uburyo bwo gutera ubwoba umuyobozi ufite icyaha kimwe gusa: gusaba gusesa amatora y’uburiganya yabayeho mu gihugu cyacu”.

Muri weekend ishize Komisiyo y’amatora yasheshe ibyavuye mu matora ku bakandida barenga 80 ku myanya itandukanye kubera “uburiganya” n’ibindi bikorwa binyuranyije n’imigendekere myiza y’amatora.

Ibi byatumye abandi bari abakandida ndetse n’abari abakandida perezida bongera kuzamura ijwi ryabo ko ibi bigaragaza ko amatora yose yaranzwe n’uburiganya bukabije, nk’uko babivuga, bongera gusaba ko aseswa.

Kamitatu yagize ati: “Byumvikane ko mu kohereza ingabo zifite intwaro…gutera ubwoba…Felix Tshisekedi niwe uzabazwa kugerageza kwose guhungabanya ubuzima bwite bwa Moïse Katumbi.”

  • Abaturage baraye ‘barinze’ Katumbi

Abasirikare n’ibikoresho byabo bari bagose urugo rwa Moïse Katumbi baje kuhava nyuma, nk’uko byemejwe na guverineri w’intara ya Haut-Katanga avuga ko ari “ikosa” ryabayeho.

Ku rubuga X (rwahoze ari Twitter), guverineri Jacques Kyabula Katwe yavuze ko “nta mabwiriza yigeze atangwa” yo kubuza kwidegembya uwo ari we wese i Kashobwe.

Yavuze ko bakimara kumenya ibyo kugota urugo rwa Katumbi “twahise dutegeka ako kanya gukuraho iyo bariyeri, ibintu byahise bikorwa”, avuga kandi ko bamaganye icyo gikorwa “n’abagikoze bakazabibazwa kugira ngo kitazongera”.

Hagati aho mu gihe byari bimaze kumenyakana ko urugo rwa Katumbi rwagoswe, abantu amagana bamushyigikiye bahise berekeza iwe kwifatanya nawe.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Katumbi arimo kubavugisha akoresheje indangururamajwi, abahumuriza ko ameze neza kandi yamagana icyo gikorwa cyo kumubuza uburenganzira bwe kuko yamaganye ibyavuye mu matora.

Ibinyamakuru muri Katanga bivuga ko abantu amagana biganjemo abatuye hafi y’urugo rwe baraye ijoro ryose iruhande kwa Katumbi mu gisa no kumurinda no kwifatanya nawe.

Katumbi, wamaze imyaka hafi 10 akuriye intara ya Katanga, mu matora ya perezida yo mu kwezi gushize yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 18% inyuma ya Tshisekedi wagize 73%. (BBC)

Tariki ya 08 Mutarama 2024, abasirikare babwira Katumbi ko bahawe amabwiriza ko atagomba gusohoza iwe mu rugo

 

Guverineri wa Haut-Katanga, yatangaje ko nta mabwiriza bahaye abo basirikare bafungiye Katumbi iwe mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *