Isesengura: Imvano y’ibibazo bigejeje Kiyovu Sports SC aharindimuka

Ikipe ya Kiyovu Sport yo mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yugarijwe n’ibibazo bikomeye bishobora kuyikoma mu nkokora mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ndetse no mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro.

Ipfundo ry’ibi bibazo by’agatereranzamba ni ubukene bw’amafaranga nk’uko bitangazwa na Hemedi Minani uhagarariye abakunzi ba Kiyovu Sport.

Avuga ko niba nta gikozwe, iyi kipe ishobora kunanirwa kwitabira imikino yo kwishyura ndetse ntiyitware neza mu mikino ya kimwe cy’umunani k’irangiza mu irushanwa ngarukamwaka ry’Igikombe cy’Amahoro.

Kuri ibi bibazo bishingiye ku mikoro make mu ikipe ya Kiyovu Sport hiyongeraho ibibazo by’imanza hagati y’abayobozi bayo na Yuvenali Mvukiyehe wigeze kuyibera Perezida.

Ku ruhande rumwe, Mvukiyehe yamaze kugeza ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, avuga ko Jean François Régis Ndorimana uyobora Kiyovu Sport muri iki gihe yamuharabitse amushinja kuroga abakinnyi.

Ku rundi ruhande, visi perezida ushinzwe umutungo n’amategeko mu ikipe ya Kiyovu Sport, Abdulkarim Mbonyumuvunyi, ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere 2024 yitabye Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha, RIB, kugira ngo abazwe ku birebana n’icyaha cy’uburiganya yarezwe na Yuvenali Mvukiyehe umushinja ko yamuhaye sheki itazigamiye ya miliyoni 61 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda, Kiyovu Sport iri ku mwanya wa 6 ku rutonde rw’agateganyo, ikagira amanota 21 mu mikino 15.

Football - Rwanda News
Kiyovu Sports SC ni imwe mu makipe y’ibigwi n’ibirindiro mu Mupira w’Amaguru mu Rwanda mu gihe gisaga Imyaka 50.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *