Lisa Marie Presley wabaye umwe mu bagore ba rurangiranwa ‘Michael Jackson’ yitabye Imana


image_pdfimage_print

Lisa Marie Presley wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Michael Jackson ‘Umwami w’Injyana ya Pop’, yitabye Imana afite Imyaka 54 y’amavuko azize Indwara y’Umutima yamufashe mu rukerera rwo ku wa 12 Mutarama 2023.

Inkuru THEUPDATE ikesha Ikinyamakuru TMZ cyandikirwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika,  ivuga ko Lisa Marie Presley wahoze ari umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana nyuma yo gusangwa iwe yafashwe n’indwara y’umutima yatumye bamujyana kwa muganga.

Uyu mugore wari usanzwe ukora umuziki, yamenyekanye ubwo yakoraga album yise ‘To whom it may concern’ yashyize hanze mu 2003, inashyirwa ku rukuta rwa Billboard ku mwanya wa gatanu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.

Lisa Marie Presley wavutse ku babyeyi b’ibihangange muri muzika no gukina filime Elvis Presley na Priscilla Presley, yavuzwe cyane mu rukundo mu 1994 ubwo yasezeranaga na Michael Jackson.

Aba baje gutandukana mu 1996 nyuma y’imyaka ibiri basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Nyuma yo gutandukana na Michael Jackson, Lisa Marie Presley yashatse abandi bagabo babiri, byatumye mu buzima bwe ashaka abagabo bane.

Inkuru y’urukundo rwa Lisa Marie Presley na Jackson yagarutsweho mu bitangazamakuru byandika Imyidagaduro igihe kitari gito.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *